Ababuranira bamwe mu baregwa mu rukiko rwa Arusha aribo Peter Robinson na Patrick Nimy Mayidika Ngimbi bashobora gufungwa bakanacibwa ihazabu y’ibihumbi icumi by’amadolari kuri buri muntu, igihe byasangwa ko icyaha cyo gusuzugura urukiko kibahama.

Ni nyuma y’aho urwo rukiko mpuzamahanga rubashinjije ibyaha cyo kubangamira ubutabera ku mpamvu y’uko bari banze gukomeza akazi kabo bitwaje ifungwa rya mugenzi wabo Peter Erlinder kuri ubu ukurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda. Umucamanza Dennis Byron uburanisha imanza mu rugereko rwa III muri urwo rukiko akaba ari nawe uyobora urukiko rwa Arusha, yari yabanje kubasaba gukomeza akazi kabo ngo kuko impamvu bari batanze itafatikaga.

image
Peter Robinson

Nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri Peter Robinson yangiye guhata ibibazo umutangabuhamya wari waturutse muri Amerika, umucamanza Byron yahise asaba abo bavoka 2 gutangira kwitegura kuziregura ku cyaha cyo gusuzugura urukiko (contempt of court/outrage au tribunal), dore ko bagomba gutangira kwisobanura tariki 21 z’uku kwezi.

Peter Robinson akomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, naho Maitre Patrick Nimy Mayidika Ngimbi we akaba ari umubiligi. Bombi baburanira Joseph Nzirorera wari umunyamabanga mukuru wa MRND. Peter Robinson kandi niwe uburanira Radovan Karadzic, umunyaserbe ushinjwa kuba mu bayoboye Jenoside yo muri Bosnia-Herzegovina.

Kayonga J

 

http://www.igihe.com/news-7-11-5286.html

Posté par rwandaises.com