Afficher l'image en taille réelle
Kuri uyu wa mbere ubwo Perezida wa Repubulika yasuraga umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, ni mu ruzinduko agirira mu ntara y’Uburengerazuba, yabwiye abaturage baje kumwakira ko bakwiriye gukora cyane ngo hato batazicwa n’inzara n’ubukene.

Mw’ijambo rye Perezida wa Repubulika yabwiye abaturage b’akarere ka Rusizi ko kwihuta mu majyambere bisaba gukoresha imbaraga, kugira imyumvire myiza ndetse n’ubushake. Yibukije abaturage ko ibisabwa ngo ibyo bigerweho ari ubwenge, umutima, amaboko ndetse n’ubushake, abibutsa kandi ko ibyo nta handi bajya kubitira kuko babyifitiye.

Muri uwo muhango kandi Perezida wa Repubulika yibukije abaturage b’akarere ka Rusizi ko amahirwe bafite bagomba kuyabyaza umusaruro. Aha yababwiye ko ntacyo Imana itabahaye ngo bajye kugisaba ahandi. Ayo mahirwe arimo kuba bafite ibiyaga, ibishanga, ubutaka, amashyamba ndetse n’imbibi bahana n’ibihugu by’u Burundi na Congo, ibyo bakaba bagomba kwiga uburyo babikoresha ngo babashe kwiteza imbere.

Umukuru w’igihugu kandi yabwiye abaturage ba Rusizi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko atazihanganira umuntu wese ukurura ubukene n’inzara, avuga ko ahubwo nibiba ngombwa uwo azabona agenda gahoro azamusunika. Aha yavuze ko bidakwiriye ko umuntu yumva ko afite uburenganzira bwo kudatera imbere, ndetse abwira abaturage ko uzazana politiki mbi yo gutuma abantu bajenjeka ku murimo bagomba kumwamaganira kure. Ati:” Ikindi kandi muve mu mvugo mujye mu bikorwa.”

Mw’ijambo rye kandi Perezida wa Repubulika yaboneyeho kunenga abayobozi b’akarere ka Rusizi ko umujyi wabo udafite isuku, ibyo bigaterwa n’uburangare babigizemo. Aha yavuze ko mu mwaka wa 2003 ubwo yaherukaga muri Rusizi yabwiye abayobozi ko inyubako zasenyutse ziri muri uyu mujyi zikwiriye gukurwaho, umujyi ugasukurwa. Yongeyeho ko ubwo yagarukaga kuri ubu yasanze izo nyubako zigihari, aboneraho kubasaba ko mu gihe gito gishoboka bagomba kuba babikemuye, ngo nagaruka ntazabihasange.

Tubamenyeshe ko akarere ka Rusizi gafite imirenge 15 kakaba gatuwe n’abaturage basaga 364.000. Ako karere kandi ni kamwe mu dufite ikawa nyinshi kuko gafite ibiti 6.200.000 ndetse n’inganda zigera kuri 17 za kawa.

Ibirori byo kwakira Perezida wa Repubulika byizihijwe n’intore zitandukanye zirimo n’umuhanzi ukiri muto cyane Nzayibona Mahoro Iris w’imyaka 14, akaba yiga mu mwaka wa kabiri mu Rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe. Yashimishije abari aho ku buryo abantu bose wabonaga buzuye ubwuzu ndetse indirimbo ye iza no guhabwa umwanya wo kwakira Umushyitsi Mukuru.

Tubamenyeshe ko nyuma y’ijambo rye, Perezida wa Repubulika yafashe umwanya wo kuganira n’abaturage ndetse no gukemura ibibazo byabo.

SHABA Erick Bill, Bugarama
http://www.igihe.com/news-7-11-5393.html
Posté par rwandaises.com