Antoine Hakolimana

Ku wa 02 Nyakanga 2010, muri Hoteli Serena mu Mujyi wa Kigali, ari mu nama ya 3 y’Umuryango w’Abagore bari mu nzego z’Ubuyobozi (Unity Club) ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Abayobozi mu gushimangira umuco w’ubworoherane n’ukuri, tugamije kunga no kubanisha neza Abanyarwanda”, Umuyobozi w’uyu muryango Jeannette Kagame yavuze ko hakwiriye gukorwa ibishoboka byose ubworoherane n’ubwiyunge kimwe n’ibindi bikorwa byo kubanisha Abanyarwanda kugira ngo u Rwanda rudasubira aho rwahoze.

Yakomeje avuga ko buri muyobozi agomba gufatanya n’abaturage guharanira  gukomeza gutera intambwe baharanira kudasubira aho u Rwanda rwahoze, anibutsa abari aho ko  gushimangira umuco w’ukuri n’ubworoherane atari iby’ako kanya, ahubwo ko bisaba kubanza kubyumva neza.

Muri iyo nama kandi herekanywe filimi yiswe “My Neighbor, My Killer” bisobanuye “umuturanyi wanjye, umwicanyi wanjye” yakinwe na Anne Aghion, hagamijwe kwerenaka  uburyo inkiko gacaca zakoze imirimo yazo n’uburyo abacitse ku icumu bakiriye igikorwa cy’izo nkiko.

Iyo filimi ni na yo yabimburiye ibiganiro byari biyobowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Monique Nsanzabaganwa, ibiganiro ahanini byibanze ku ruhare rw’abayobozi mu iterambere ry’u Rwanda.

Benshi mu batanze ibitekerezo bakaba baribanze ku myumvire aho bavugaga ko guhindura imyumvire  bikwiye guhera ku bayobozi mbere yuko bigera ku baturage basanzwe.

Nyuma y’icyo kiganiro, abayobozi basabanye n’abahanzi hamwe n’abandi bari muri uwo muhango,  ibyo bikaba byarabaye muri gahunda yiswe ‘Iminsi 100, Ibyamamare 100, Impano 100, Ubutumwa 100, kikaba ari igitekerezo cyazanywe n’umuhanzi Bamporiki Eduard mu rwego rwo kwibuka no kugera ikirenge mu cy’abahanzi n’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=415&article=15347

Posté par rwandaises.com