Ishami rya Loni rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe by’intambara rirateganya gukomeza gushyira mu majwi abayobozi bamwe ba FDLR na Mai Mai kugirango bazajyanwe imbere y’inkiko bisobanure ku kibazo cy’ abagore 300 bafashwe ku ngufu mu gace ka Walikare mu mezi ashize.

Nk’uko AFP ibitangaza, ngo Margot Wallstrom uyobora iryo shami yatangarije akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni kuri uyu wa mbere ko urwego ayoboye rufite amazina y’abayobozi ba FDLR na Mai Mai bari bayoboye abarwanyi babo bakoze ibyo bikorwa bya kinyamaswa. Ati “ muri abo bayobozi harimo Colonel Mayele w’aba Mai Mai, ndetse na Colonel Seraphin wo muri FDLR. Tuzahera kuri aya mazina, tumenye abandi bagize uruhare muri ibyo bikorwa bibi byo gufata ku ngufu.”

Margot Wallstrom kandi yasabye akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Loni gukora ibishoboka abayobozi ba FDLR mu rwego rwa politiki n’igisirikare bagashyikirizwa ubutabera, bakabazwa ku ruhare rwabo muri ibyo bikorwa. Akaba ndetse ateganya kuba ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva kuri uyu wa kabiri, aho azavugana birambuye n’abayobozi kuri iki kibazo.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Loni akaba yaratangaje ko abayobozi ba FDLR na Mai Mai bagiye kuzaregwa ibyaha by’intambara imbere y’urukiko mpuzamahanga. Yongeyeho ko ubu abayobozi mu bya gisirikare ndetse no mu rwego rwa politiki ba FDLR bagiye gukurikiranwa. Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ya Loni yo yohereje impuguke muri Congo kugirango zitege amatwi ubuhamya bw’abagore bakorewe ibya mfura mbi.

Twabibutsa ko mu mpera za Nyakanga aribwo inyeshyamba za FDLR na Mai Mai zinjiye mu duce tumwe twa Walikare zivuga ko zije kuturinda, maze zitangira gufata ku ngufu buri mugore zihuye nawe, kugeza aho habaruriwe abarenga kuri 300 bahohotewe, aho kuri benshi muri bo, wasangaga umugore umwe yafashwe ku ngufu n’abagabo benshi icyarimwe, bamwe bakaba baranafatwaga imbere y’imiryango yabo (umugabo n’abana, cyangwa imbere y’ababyeyi n’abavandimwe). Bamwe mu bafahswe bakaba ndetse bari bakiri abana.

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-7539.html
Posté par rwandaises.com