Komisiyo y’abadepite ishinzwe uburenganizra bwa muntu no kurwanya Jenoside yatangaje raporo yerekana ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri kugenda igabanya ubukana mu gihugu.

Kugeza ubu ngo muri uyu mwaka hagaragaye ibyaha 17 bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe mu mwaka wa 2009 byari 32 naho mu mwaka wa 2008 ho byari 50.

Nk’uko perezida w’iyo komisiyo, depite Evariste Kalisa yabitangarije The New Times, ngo bimwe mu byatumye icyo kibazo kigabanuka harimo kuba harashyizweho itegeko ryerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’akazi gakomeye ngo kakozwe na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, aho habayeho gukangurira abaturage kuyirinda mu gihugu hose.

Depite Kalisa kandi yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikunze kugaragara mu gihe cy’icyunamo. Ikindi ngo ni uko n’ubwo yagabanutse mu mashuri, mu ngo ho igihari.

Ngo ingengabitekerezo ya Jenoside iracyari inzitizi ikomeye ku bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, akaba ari nayo mpamvu abagize inteko ishinga amategeko, imitwe yombi bagiye kuzenguruka imirenge 416 igize igihugu ngo barebe uko icyo kibazo cyifashe kuri ubu.

Mu minsi ishize, umuryango Amnesty International wari wasabye ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ryasubirwamo, ngo kuko leta ishobora kuryitwaza igahana uwo ishatse cyangwa abatavuga rumwe nayo. Icyo gihe minisitiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama yatangaje ko kuvuga ko leta yaryitwaza ataribyo, ko ndetse iryo tegeko kuri ubu riri kuvugururwa.

Kayonga Jhttp://www.igihe.com/news-7-11-7008.html

Posté par rwandaises.com