Bajya bavuga ngo abo Umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi, baramugomera karahava! Si iby’i Rwanda gusa kuko kugeza n’ubu abakirisitu bavumira ku gahera Yuda, wagendanye intambwe ku yindi na Yezu ariko bikaza kurangira amugiriye nabi, akamugambanira.

Mu Rwanda naho bene aba bantu bariho, babaye mu myanya ikomeye mu gihugu, mu buyobozi bwo hejuru bafata ibyemezo bigamije iterambere ry’igihugu, ariko kubera kutanyurwa bakarenzaho bagashaka n’uko bakwishimisha, bakikoreramo.

Kera kabaye, iyo bene abo batahuwe, bafumyamo bakerekeza mu mahanga, cya gihugu cyabibarutse bakacyibagirwa ahubwo bakagiherekesha amagambo n’imigambi yindi mibi igamije kugihungabanyiriza umutekano.

Ni benshi ariko muri iyi nkuru turagaruka ku bari abanyapolitiki mu Rwanda ubu babarizwa mu mahanga.

- Twagiramungu Faustin

Uyu musaza w’imyaka 75, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza yeguye mu 1995. Mu 2003 yiyamamaje nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu agira amajwi 3.6%, amatora akirangira yahise ava mu gihugu asubira mu Bubiligi aho yari yaragiye mu 1996.

Mbere y’uko tugera mu by’ejo bundi aha, mu 1996, Twagiramungu yavuye mu Rwanda ajya kuba mu Bubiligi, agezeyo ashinga ishyaka yise FRD, arifatanyije na Seth Sendashonga wari Minisitiri w’Umutekano muri Guverinoma ye nawe wayivuyemo akajya gutura muri Kenya.

Iri shyaka rye ryaje kwihuza n’andi ane nayo yakoreraga hanze y’u Rwanda ariyo RDR, GID, RNLM na UNAR ashinga ihuriro ryiswe UFDR.

Muri iyi mitwe ya politiki yose yajyagamo n’iyo arimo kugeza ubu, yakunze kumvikana ashyira imbere ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ashyigikira imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’indi yitwaje intwaro nka FLN.

Nko ku wa 12 Kanama 2014, yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ati “FDLR niraswa, ntituzaba indorerezi, tuzayitabara”.

Umwaka ushize kandi yihuje ku mugaragaro n’Ihuriro MRCD rya Paul Rusesabagina uri mu maboko y’inzego z’ubutabera mu Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha birimo iby’iterabwoba.

Iri huriro rifite umutwe wa gisirikare witwa FLN wari uyobowe na Gen Wilson Irategeka nk’Umugaba Mukuru w’Ikirenga mu gihe Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara we yari Umuvugizi.

Ni umutwe wagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo, bigahitana ubuzima bw’abaturage, bikabasahura ndetse bikangiza n’ibyayo.

Nyuma y’ifatwa rya Nsabimana, abajijwe niba asaba abantu kwiyunga kuri FLN yagize ati “Cyane, ndabivuga ndanguruye ijwi cyane. Ntabwo dushobora gupfa nk’ibimonyo […] intwaro tuzazifatisha amaboko abiri twongereho ahari n’izindi ngufu”.

Uyu mugabo ni umwe mu bagomeye igihugu cyamwibarutse ndetse kikamuha byose nk’abandi Banyarwanda. Perezida Kagame yigeze kuvuga uburyo Twagiramungu yaguriwe ikote mu mafaranga y’imisanzu yari yakusanyijwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi nyuma ya Jenoside.

Mu kiganiro yahaye urubyiruko rwo mu Majyaruguru rwitabiriye gahunda ya “Rubyiruko Menya Amateka Yawe” ku wa 24 Mutarama 2019, Umujyanama Mukuru wa Perezida ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano, Gen. Kabarebe James, na we yagarutse ku myitwarire ya Twagiramungu mbere na nyuma ya Jenoside.

Twagiramungu wabarizwaga muri MDR kimwe n’abo mu yandi mashyaka ya PSD bahuriraga na FPR mu biganiro byaberaga ku Murindi mu gihe cy’imishyikirano.

Gen. Kabarebe yavuze ko Twagiramungu nubwo yajyaga muri ibi biganiro yari yifitemo ko FPR igomba kurwana urugamba rw’amasasu hanyuma we akazategeka.

Ati “Ni wa wundi wari ufite ibitekerezo byo kuvuga ngo FPR irwane, njyewe nzategeke, kuko yo ntizi gutegeka, izi kurasa gusa.’’

Mu 2016, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bushobora kurega Faustin Twagiramungu, hari nyuma y’amagambo yari yatangaje avuga ko impunzi ziri hanze y’u Rwanda zishobora gufata intwaro zigatahuka. Ibi byaje bikurikira andi magambo arimo n’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe uwari Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, yabwiye IGIHE ati “aho avuga ko itigeze itegurwa, akavuga ko Habyarimana na MRND batigeze bategura Jenoside, ibyo bihabanye cyane n’ibyemejwe n’inkiko mpuzamahanga n’ibikorwa bigaragara byerekana ko Jenoside yateguwe, Interahamwe zikigishwa, ingengabitekerezo yayo ikigishwa mu mashuri, kugeza aho Abatutsi bishwe mu myaka myinshi kugeza no mu 1994 […] Ntabwo Ubushinjacyaha buzihanganira izo mvugo.”

Perezida Paul Kagame mu 2019 yabwiye ikinyamakuru TAZ ati « Abo bantu, Twagiramungu na Rusesabagina bari i Burayi bakoresha impuhwe z’Ababiligi bakiyita abarwanira demokarasi n’ubwisanzure. Ariko ni agatsiko k’aba ’hooligans’ [abantu bagambirira guteza abandi ibibazo] ». Faustin Twagiramungu amaze igihe kinini yumvikana mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

- Rudasingwa Théogène

Rudasingwa w’imyaka 60 yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 1996 na 1999 n’Umuyobozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika hagati ya 2000 na 2004.

Mbere yo kwinjira mu myanya y’ubuyobozi na politiki yari umusirikare kuko ari mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu aho yavuye afite ipeti ya Lieutenant Colonel.

Kimwe n’abandi Banyarwanda benshi, yakuriye mu buhungiro (Uganda), gusa abamuzi icyo gihe ntabwo batungurwa n’uwo ariwe uyu munsi.

Akiva mu Rwanda, yiyunze n’abandi bavuye mu Rwanda bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye maze bashinga umutwe w’iterabwoba wa RNC wagize uruhare mu gutera za grenade mu Mujyi wa Kigali mu myaka ya 2013.

Mu 2011, Urukiko rwa Gisirikare rwamukatiye igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo gutoroka.

Abazi ibye neza bamwibukira ku buriganya mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo bikomeye birimo na Hotel Intercontinental (Serena y’ubu), aho yagize uruhare rukomeye mu kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka iyi nyubako yari igenewe kwakira inama zikomeye mu gihugu.

Bivugwa ko icyo gihe yari ageze ku kigero cyo kwandika imitungo ku bantu batari bo, byigeze no gutuma afungwa, avuye muri gereza ahita ahunga.
Ababanye nawe muri Uganda bamuzi ku kabyiniriro ka ‘Redcom’ yahawe mu myaka ya za 1980 ubwo yigaga i Kampala muri Kaminuza ya Makerere. Icyo gihe ngo yatekeraga umutwe abanyeshuri bagenzi be b’Abanyarwanda, yifashishije telefoni, akajya ahamagara yahinduye ijwi yiyise REDCOM avuga ngo ‘inzego z’ubutasi ziri kuguhiga’ yamara kumva ko umunyeshuri yagize ubwoba, akamusaba kwishyura amafaranga runaka ngo azamurindire umutekano.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka yigeze kumvikana avuga ko yagize uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ati “Turi muri RNC nagize uruhare rwo gushyiraho ikintu cyagira ingufu kigahungabanya ubutegetsi bwa Kagame, twashatse abantu benshi, dufatanyije na FDU-Inkingi, kandi mubyibuke neza mu mwaka 2011, 2012…byagize ingaruka ubutegetsi bwa Kagame bwarahungabanye.” Rudasingwa ni umwe muri bane bashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC

- Gahima Gérald

Gahima Gérald, ni mukuru wa Rudasingwa. Ni umwe mu bashinze Umutwe w’Iterabwoba wa RNC. Ni umugabo wize amategeko, wabaye Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera mu 1996 nyuma aza no kugirwa Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.

Mbere y’uko nawe ava mu Rwanda, yari mu nkiko na BCR kubera gufata imyenda mu buryo bw’uburiganya, aho ngo hari umwenda yanditse ku mubyeyi we (nyina) kandi arengereje imyaka 70 y’amavuko, bikaba byari binyuranije n’amategeko.
Ageze hanze y’u Rwanda, yahise yiyunga n’abandi bashinga umutwe w’iterabwoba wa RNC wagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byahungabanyije umutekano w’igihugu. Kimwe na Rudasingwa, mu 2011, Urukiko rwa Gisirikare rwamukatiye igifungo cy’imyaka 20.

Kuva yava mu Rwanda ntiyatanye n’ibikorwa byo kuruharabika n’indi migambi igamije guhungabanya umutekano warwo. Gahima ari mu batangije umutwe wa RNC wagize uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda birimo na grenade zatewe mu gihugu hagati ya 2010 na 2013

- Ndagijimana JMV

Ndagijimana JMV yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo ni umwe mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, umwaka ushize we n’abandi 21 basinye ku nyandiko ivuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, imvugo ihabanye n’ibyemejwe n’inkiko mpuzamahanga.

Azwi cyane kandi ku makosa yakoze mbere y’uko ava mu Rwanda harimo n’amafaranga yahawe kugira ngo atangize ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda i New York ariko akayakubita ku mufuka akigendera.

Perezida Kagame yigeze kuvuga ati “Uriya mugabo wahunze hano ari uwa mbere witwa Jean Marie Vianney Ndagijimana umwe wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga usibye kuba yarungukiye kuri ayo mafaranga yaranayibye. Umunsi wa mbere yagiye, yatorokanye ibihumbi 200 by’amadolari yari ahawe kugira ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade. Uwo mugabo yaragiye arayagumana sinzi icyo yamugejejeho gusa nta kinini mbona.” Ndagijimana JMV yibukirwa cyane ku buryo yatwaye amafaranga ibihumbi 200 by’amadolari yari agenewe gufungura Ambasade y’u Rwanda i New York

- Mukankusi Charlotte

Mukankusi Charlotte yabaye Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, aba Umudipolomate w’u Rwanda mu Buhinde, yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra), Umuyobozi Mukuru muri Imprimerie Scolaire mbere y’uko afata inzira y’ubuhungiro mu 2015.

Magingo aya, ashinzwe ibijyanye na dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, akaba atuye muri Canada.

Muri Werurwe umwaka ushize, Perezida Museveni yemeye ko yahuye n’uyu mugore wamusabaga ubufasha muri gahunda za RNC zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Yambwiye ko yagiye muri RNC kugira ngo arwanye Guverinoma yawe ndetse ko yashakaga ko tumufasha.”

Mukankusi ashyirwa mu majwi kandi n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana ko yabahuguje imitungo yabo irimo amasambu. Mukankusi Charlotte yayobotse ibikorwa bya RNC, ubu niwe ushinzwe dipolomasi. Aheruka kumvikana cyane mu itangazamakuru ubwo yajyaga muri Uganda agasaba Museveni ubufasha mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

- Eugène-Richard Gasana

Uyu mugabo w’imyaka 57 yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York kuva mu 2012 kugeza mu 2016. Bivugwa ko yaje guhagarikwa ku nshingano ze na Perezida Kagame nyuma y’imyitwarire mibi irimo no gukorana n’uwari Perezida wa RDC, Joseph Kabila.

Akiva kuri uyu mwanya yahise yiyunga ku barwanya u Rwanda barimo na RNC ku buryo ari umwe mu bagize uruhare mu guhuza Museveni na Mukankusi wa RNC.

Mu ibaruwa ya Museveni yo muri Werurwe yabwiye Kagame ko kugira ngo ahure na Mukankusi byagizwemo uruhare n’umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y’ingenzi ashaka kumuha.

Ngo uwo muntu wo muri NRM yabwiye Museveni ko uwo mugore ashaka kujya kumureba ari kumwe na Eugène Gasana.

Gasana we ngo yamubwiye ko adakorana na RNC ahubwo ko yagiye muri Uganda kugira ngo afashe umugore witwa Wolfson wari warirukanwe muri icyo gihugu kugira ngo agaruke akomeze ibikorwa bye by’ubugiraneza.

Ngo Gasana yamubwiye ko hari umuryango w’Abayahudi akorana nawo ndetse ngo ushobora kuba ari nawo ufasha Wolfson mu bikorwa bye.

Ibi byari bije bikurikira ubucukumbuzi bwakozwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Le Monde, Le Soir n’ibindi byagaragaje imikoranire ya Gasana na Kabila, ko nyuma y’aho itahuwe iri mu byatumye ahamagazwa mu Rwanda nubwo byarangiye atagarutse.

Inkuru ya Mediapart ivuga ko Ambasaderi Gasana yakoreshaga uburyo butandukanye akavana amafaranga yanyerejwe na Kabila muri RDC akayajyana mu bigo mpuzamahanga by’imari aho miliyoni 50 z’amadolari zanyerejwe ku ikubitiro ibikorwa bikaza gukomeza nyuma. Gasana yakuwe ku mirimo ye nyuma y’imikorere idahwitse aho kugaruka mu Rwanda ahita yiyunga ku bandi mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda

-  Himbara David

Himbara David w’imyaka 70 yize ibijyanye n’ubukungu. Yakoze muri UNDP mu Rwanda, nyuma avamo akora muri MIFOTRA akurikirana ibijyanye n’ivugururwa ry’inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta.

Usibye iyi myanya, yabaye Umujyanama wihariye (Personal Assistant) wa Perezida wa Repubulika aza no gushingwa Ishami ry’Igenamigambi, PSU (Strategic Planning Unit).

Yaje kuva mu Rwanda mu buryo bw’amayobera kuko ngo “yafashe imodoka y’akazi ayisiga ku Kibuga cy’Indege ari nabwo yagiye burundu”, hashize iminsi mike yumvikana mu mutwe wa RNC.

Ni umuntu wa hafi wa Rujugiro mu bikorwa bigamije gutera inkunga imitwe irimo RNC ndetse aho aba muri Canada, Abanyarwanda bamushinja kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubacamo amacakubiri.

Mu 2017, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada, “RCA-Canada”, wandikiye John McKay, Umudepite uhagarariye agace ka Scarborough—Guildwood mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, wamagana ubusabe bwa David Himbara washakaga gutanga ubuhamya muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere Mpuzamahanga, FAAE.

Yagiraga iti “Bitandukanye n’isura agaragaza muri rubanda, hari gihamya ko Himbara agira uruhare mu bikorwa bibi kandi by’ubwiru bigamije kuturemamo amacakubiri no guhungabanya Guverinoma y’u Rwanda.”

“Agira uruhare rutaziguye mu kurema amacakubiri mu Banyarwanda bo muri diaspora, akoresheje uburyo bwose mu guteza umwuka mubi, urwikekwe no kwitandukanya hagati y’abagize umuryango Nyarwanda.” David Himbara ntahwema no kunenga iterambere u Rwanda rugezeho, ariko anabiba amacakubiri mu banyarwanda baba mu mahanga

- Kayumba Nyamwasa

Kayumba Nyamwasa ni umwe muri bane bashinze umutwe wa RNC wagize uruhare mu bitero bya Grenade zatewe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bihitana inzirakarengane nyinshi mu myaka ya 2010 kugera mu 2013.

Kayumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde; mu 2011, Urukiko rwa Gisirikare rwamukatiye igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Uyu mugabo usibye kuba ari inyuma y’ibikorwa bigamije guteza umutekano muke u Rwanda, yakunze kumvikana kandi mu mvugo ziharabika abayobozi bakuru b’igihugu abashinja uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana n’ibindi.

Hashize umwaka n’amezi arenga arindwi u Rwanda rwoherereje Afurika y’Epfo inyandiko zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa kimwe n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo.

Rwasabye Afurika y’Epfo guta muri yombi Kayumba akoherezwa kuburanira mu gihugu nyuma y’uko ashinjwe gukorana n’indi mitwe y’abarwanyi bo mu Burasirazuba bwa RDC mu misozi ya Fizi na Uvira mu Ishyamba rya Bijombo mu bikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda.

Zari impapuro za kabiri ashyiriweho nyuma y’izo mu 2010 ubwo we na Karegeya Patrick basabirwaga gutabwa muri yombi ku byaha by’iterabwoba bari bakurikiranyweho biturutse ku bitero bya gerenade bya hato na hato muri Kigali. Kayumba Nyamwasa yavuye mu Rwanda ahunga ubutabera nyuma y’amakosa menshi yari amaze kumugaragaraho

Gasana Anastase

Gasana yigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda. Yashinze umutwe wiyise PRM Abasangizi.

Yakunze kwifashisha itangazamakuru mu bikorwa bigamije kubiba amacakubiri no gukwirakwiza ibinyoma biharabika Leta y’u Rwanda.

Mu 2013 uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, mushiki wa Gasana Anastase bonse rimwe, yasabye imbabazi ku bikorwa yise “iby’ubugambanyi ku gihugu” biri gukorwa na musaza we.

Ati “Ndasaba imbabazi nyinshi kubera ibyo musaza wanjye ari gukora kandi akabikora mu izina ry’umuryango we, agakora ibibi, asebya igihugu, ni umwanzi w’igihugu, nsabye imbabazi.”

Mukasonga yasobanuye ko musaza we Gasana ari we mfura y’iwabo naho we akaba umuhererezi, ati “Murusha ubwenge kuko nkunda igihugu cyanjye nivuye inyuma, kuko we aho ageze ni umwanzi wacyo.” Gasana yigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

- Habyarimana Emmanuel

Habyarimana Emmanuel wabaye Brigadier General mu Ngabo z’u Rwanda, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo hagati ya 1997 kugera mu 2000 mu gihe iyo Minisiteri yayoborwaga Gen Paul Kagame wari Minisitiri w’Ingabo.

Ubwo Paul Kagame yabaga Umukuru w’Igihugu mu 2000, Habyarimana yahise aba Minisitiri w’Ingabo ariko nyuma y’imyaka ibiri mu Ugushyingo, yahise yirukanwa. Ku Cyumweru tariki ya 1 Mata 2003 yatorotse igihugu ajya muri Uganda.

Bivugwa ko mbere y’uko afata uwo mwanzuro, yari yatangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, mbere y’uko atabwa muri yombi ahitamo kuva mu gihugu arahunga.

Ubu atuye mu Busuwisi, aho akorera ibikorwa byo gutera inkunga abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu 2012 hari inyandiko yakwiriye mu itangazamakuru igaragaza ko yahaye umutwe wa FDLR amadolari ya Amerika 4000.

Mu 2005 ari mu Busuwisi yavuze ko yashinze umutwe witwa Inteko y’Igihugu Ubumwe. Habyarimana Emmanuel yabaye Minisitiri w’Ingabo, maze ubwo yavanwaga kuri uyu mwanya ahita ahunga mbere y’uko atangira gukurikiranwa ku byaha yakekwagaho

Iki ni igice cya mbere cy’iyi nkuru, mu nkuru yacu itaha tuzagaruka ku bandi banyapolitiki ndetse n’abari abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, bagomeye igihugu bagatatira igihango.

Yanditswe na Kuya 21 Nzeri 2020

https://igihe.com