(Foto/T. Kisambira)
Jean Louis Kagahe

KICUKIRO – Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yakoreye mu Rwanda, Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ubu akaba ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame Tony Blair, yasuye ikigonderabuzima cyo mu Karere ka Kicukiro ku wa 18 Ukwakira 2010 aboneraho gushima intambwe imaze guterwa mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Tony Blair wari uherekejwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Richard Sezibera yavuze ko ibyo abonye kuri iki kigo bimugaragariza ko ingufu Guverinoma y’u Rwanda ishyira mu kurwanya indwara z’abana n’abagore  byatanze umusaruro ugaragara.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gusura ikigonderabuzima cya Kicukiro, yavuze ko ibyo bigaragaza ubushake igihugu gifite  bwo kwisana kiniteza imbere gihereye mu kurengera ubuzima bw’abaturage bacyo.

Tony Blair yagize ati “nzi neza ko Guverinoma  y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima yakoze ibishoboka byose kugira ngo irwanye indwara zashoboraga gutuma iterambere rirambye ritagerwaho.”

Yakomeje avuga ko yifuza ko ibigonderabuzima byakomeza gukwirakwizwa mu bice byose by’igihugu, anaboneraho gushima Minisitiri w’ubuzima ndetse na Guverinoma yose ku mwete babishyiramo.

Yasobanuye ko mu rwego rw’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’umushinga ayobora wo guteza imbere imiyoborere myiza muri Afurika witwa “Africa Governance Initiative”, we n’itsinda akorana naryo biyemeje gufasha Guverinoma mu rwego rwo kongerera ubumenyi abaturage bayo bakora muri gahunda yo guteza imbere ubuzima.

Yagize ati “ikizakurikira ni ukongerera ababishinzwe ubumenyi kugira ngo barusheho kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda bose kuko babikwiye.”

Akurikije gahunda u Rwanda rufite yo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi, Tony Blair avuga ko asanga inzira u Rwanda rurimo ishimishije, ariko ko aho rugeze rwaharenga rukava ku rwego rw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere rukagera mu rwego rw’Ibihugu bifite iterambere ryo mu rwego ruciriritse.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Richard Sezibera, ngo Tony Blair yasuye ikigonderabuzima cya Kicukiro agamije kureba intambwe imaze guterwa mu bijyanye no kurengera ubuzima, by’umwihariko igabanuka ry’impfu z’abana n’abagore.

Dr Sezibera yagize ati “Blair yifuje kwirebera ubwe urwego tugezeho mu kurwanya indwara zihitana abana n’abagore. Yashimye kandi ibyakozwe byose muri iyo gahunda, ashimira abakozi bo muri icyo kigo ndetse na Kiliziya Gatolika yashinze icyo kigo.”

Yakomeje avuga ko ibiro bya Blair bifite gahunda yo kongerera abakozi ubumenyi mu nzego nyinshi zo mu Gihugu, harimo n’urwego rw’ubuzima.

Ibiro bya Tony Blair bikorana n’ibiro bya Perezida wa Repubulika, ibya Minisiteri y’Intebe, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’abikorera rushinzwe kongerera abakozi ubumenyi, kugira ngo harusheho gutezwa imbere no kunoza imitangire myiza ya serivisi no gushyigikira iterambere rirambye.

Umushinga wa Tony Blair ukorera mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2008, iyi ikaba ari inshuro ya gatandatu Tony Blair asuye u Rwanda, ikaba n’iya mbere nyuma y’aho Perezida Kagame atorewe kuyobora u Rwanda kuri manda ya kabiri.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=461&article=17873

Posté par rwandaises.com