Perezida Paul Kagame yifuriza ihirwe Abaminisitiri barahiye (Foto/J. Manda)

KIGALI – Kimihurura: Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2010, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Abaminisititi 20 bagize Guverinoma y’u Rwanda barahiriye u Rwanda n’Abanyarwanda,  kuzuzuza inshingano zabo imbere ya Perezida wa Repubulika, wongeye kubibutsa yuko bakwiye kuzirikana indahiro barahiye, bayiha agaciro, ndetse no gukomeza guharanira guhesha Abanyarwanda agaciro babavana mu bukene, ati “Indahiro murahiye ijyanye n’ishingano mufite.” Iyo ndahiro igira iti “Ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko nzubahiriza Itegeko Nshinga  n’andi mategeko, ko nzaharanira uburengenganzira bwa muntu n’ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro, ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko ntazakoresha ububasha  mpawe mu nyungu zanjye bwite, nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibinfashemo.” Perezida Paul Kagame mu ijambo yavugiye aho nyuma yo gushyikirizwa izi ndahiro, yongeye gushima abarahiye uko buzuza inshingano zabo, ariko abibutsa kuzirikana iyo ndahiro. Ibyo yabishimangiye agira ati “sinifuza ko hazagira uhanwa n’amategeko nk’uko indahiro ibivuga.” Ikindi  yongeye kubasaba ni uko bakwiye kumva neza inshingano bafite  ijyanye no kuyobora.

http://www.izuba.org.rw/

Posté par rwandaises.com