Ayo ni amagambo Perezida wa Repubulika yavugiye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura uyu munsi, ahaberaga umuhango w’irahira ry’abaminisitiri bagize guverinoma nshya.
Muri uwo muhango kandi Umukuru w’Igihugu yibukije abaminisitiri bari bamaze kurahirira inshingano zabo ko ari ukubaka agaciro ndetse n’iterambere ry’Abanyarwanda. Aha akaba yibukije ko mu iterambere hakubiyemo byinshi birimo umutekano, ubukire ndetse n’ibindi.
Yibukije abaminisitiri ko bakwiriye kujya bahuza ibyo minisiteri ishinzwe n’ibyo abaturage bakeneye bityo akaba aribwo bazaba barangije inshingano zabo neza, atari ukwirirwa babara imodoka ndetse n’intebe zo muri minisiteri.
Perezida wa Repubulika kandi yanenze abantu bajya kwiga mu mahanga bagaruka ntibakoreshe ubumenyi bakuyeyo mu guhindura imibereho y’ Abanyarwanda. Yaboneyeho kandi no kunenga abantu birirwa bibaza impamvu amashyaka yo mu Rwanda ashyira hamwe, yagize ati: ”Kuba PSD,PL, PPC ndetse n’andi mashyaka byashyira hamwe mu kubaka igihugu ntibikwiriye kuba ikibazo”.
Yibukije abaminisitiri ndetse n’abandi bayobozi muri rusange ko bakwiriye kwima amatwi abirirwa bigisha Abanyarwanda ibijyanye n’uburenganzira ndetse n’agaciro kabo. Yagize ati: “ahubwo usanga bamwe muri abo bamaze igihe kinini byarabananiye kwishyiriraho guverinoma.” Aha akaba yavuze ko guhangana n’ibyo ari ugukora ibikwiriye ubundi umusaruro uvuyemo akaba ari wo usubiza abo bose.
Perezida Kagame yavuze ku birirwa bashaka gutesha umutwe u Rwanda bavuga ibya jenoside, uburenganzira bw’itangazamakuru n’ibindi byose bavuga ko bitagenda neza ubwo yagiraga ati:” iyo dutaye umurongo, tuguma turi abakene noneho bakabona aho bahera badutunga.”
Asoza ijambo rye yibukije Abanyarwanda ko nta wundi muntu ushobora kubaha agaciro usibye bo ubwabo, avuga kandi ko agaciro k’Abanyarwanda kadakwiriye gushyirwa hasi y’agaciro k’abandi bantu.
Yabwiye Abanyarwanda bose ko ibyirirwa bivugwa hirya no hino bishyira U Rwanda mu majwi bimeze nk’imiyaga, imirabyo n’inkuba, abasaba ko bakwiriye kubyikinga mu mirimo yabo ya buri munsi ubundi bigaceceka.
Muri uwo muhango wo kurahiza abaminisitiri binagaragara ko watinze ukurikije igihe guverinoma yashyiriweho, harahiye abaminisitiri 18 n’abanyamabanga ba leta 2.
Ikindi kandi nk’uko Perezida wa Repubulika yari yabivuze mu muhango wo kurahiza Minisitiri w’Intebe wabaye tariki ya 14 nzeri, ndetse bikaza no kugaragara nyuma y’aho ubwo guverinoma nshya yatangazwaga, abaminisitiri barahiye uyu munsi bose ni abasanzwe. Ibyo bigahuza neza na ya mvugo ya Perezida Kagame yagize ati: “ntawe uhindura ikipe itsinda”.
Umuhango wo kurahiza abaminisitiri mu mafoto
Bamwe mu baminisitiri barahira
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe
Minisitiri mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba MUKARULIZA Monique
Minisitiri w’Ubuzima Dr SEZIBERA Richard
—
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango
Nyuma y’umuhango abaminisititi barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe
Bernard Makuza bari gusohoka mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko
Perezida Kagame n’abagize guverinoma barahiye ku ifoto y’urwibutso
Ubwo Perezida Kagame yasabanaga n’abagize guverinoma bari hanze y’Inteko Ishinga Amategeko
Inkuru bifitanye isano:
Iryo Perezida Kagame yavuze riratashye: Guverinoma yose isubijweho uko yari isanzwe 100%
posted on Sep , 15 2010 at 00H 02min 20
Foto: Mbanda J, Urugwiro Village
SHABA Erick Bill