imageNyuma y’amezi atatu Lt Col Rugigana Ngabo afungiwe ahantu hataramenyekana, ubu noneho Umuryango we wagejeje ikirego ku Rukiko rw’Uburenganzira bwa muntu bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazaba (East Arrican Community).

Lt Col RUGIGANA Ngabo yatawe muri yombi mu kwezi kwa munani uyu mwaka. Ubuyobozi bw’ingabo bwahise butangaza ko itabwa muri yombi rye ntaho rihuriye no kuba ari umuvandimwe wa Lt Gen KAYUMBA Faustin Nyamwasa.

Umufasha we niwe wa mbere wabanje kubaririza iby’ifungwa ry’umugabo we. Nyuma y’ukwezi ari nta gisubizo kinyomoye abonye, Sebukwe ari nawe Se wa Rugigana Ngabo, Muzehe SENUMUHA Ferediriyani, yashyizeho ake ngo amenye aho umuhungu we afungiye n’uko abayeho, kubw’impungenge Umuryango we wari ufite ko yaba atanakiriho. Icyo gihe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Jill RUTAREMARA yatangaje ko kuba RUGIGANA wari ufungiye i Kanombe adasurwa biterwa no kuba « Ubushishozi bwa Gisirikare » butarabitangira uburenganzira.(kanda hano usome inkuru irambuye).

Ubu noneho Mushiki wa Lt Gen Nyamwasa na Lt Col Rugigana niwe watanze ikirego mu Rukiko rw’Uburenganzira bwa muntu rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ruhuriweho n’ibihugu bitanu biromo; u Rwanda, Uganda, Burundi, Tanzania na Kenya. Nk’uko tubikesha BBC, Maitre Rwakafuuzi Ladislas niwe ukurikiranye uru rubanza nk’uwunganira RUGIGANA. Mu magambo ye, akaba avuga ko uru rubanza rwoherejwe muri uru Rukiko kugira ngo babashe kumenya mu by’ukuri uko Lt Col RUGIGANA Ngabo abayeho, kandi babone ubutabera buruseho.

Igihe uru rubanza ruzatangira kuburanishwa ntikiramenyekana.

image
Lt Col RUGIGANA Ngabo

Foto: BBC
John Williams NTWALI

http://www.igihe.com/news-7-11-8446.html

Posté par rwandanews