Hashize igihe kitari kinini hatangijwe ibikorwa byo kurandura burundu inyubako za Nyakatsi bivugwa ko zitakijyanye n’igihe. Kuba biri mu mihigo y’uturere, cyane cyane utw’Intara y’Iburasirazuba, birakoranwa imbaraga ndengakamere, hatitawe ku mibereho y’abasenyerwa badateganyirijwe aho bimurirwa.
IGIHE.COM twanyarukiye mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, dutinda cyane mu Bugesera, twirebera bya mpuruye aha, uko ibikorwa byo gusenyera abahoze muri Nyakatsi byifashe. Twakiriwe n’amaganya, amarira no kwijujuta kwa benshi, hafi ya bose mu basenyewe, babitewe no kutagira aho barambika umusaya, kuko inzu zabo zihirikwa batagishijwe inama, kandi baterekwa aho kwerekara.
Bake cyane mu basenyewe ni abubakiwe amazu, ariko na none hakinubirwa ko atahawe abadashoboye, ahubwo agahabwa abafite uko bifashije. Abugarijwe cyane n’iki kibazo ni abahejwe inyuma n’amateka, n’ubusanzwe batagira ubushobozi buhagije bwo kwitunga no kwibeshaho. Dore ko imibare igaragaza ko abasigajwe inyuma n’amateka bakabakaba 30000 mu gihugu hose, muri bo abasaga 95% baba muri nyakatsi.
Mu karere ka Nyagatare haravugwa abagore batatu bakuyemo inda kubera imbeho, umusonga no kurara rwantambi. Muri Gatsibo hari abana batangiye kurwara umusonga. I Kanazi mu Bugesera ho, abarenga 30 batujwe mu nzu itagira imiryango n’amadirishya bikinze, nayo bacumbikiwemo by’agateganyo. Ibikorwa byo gusenya bikorwa batategujwe, kandi hakaba n’abagiye basenyerwa badahari, hifashishijwe amahiri n’ibibando, bagasanga inzu yahiritswe hejuru y’ibiyirimo.
Tutabarondoreye byinshi, mwihere amaso, uko babayeho nyuma yo gusenyerwa.
Uyu Muryango uracyatuye muri iyo nzu murora
Bahabwa amabati atanu atanu yo gusakara izi zigiye guhirima
Ituwemo n’umugore utwite ufite abana bato, bose banyagirirwamo
Ati agahinda kacu tuzagatura nde!
Iryo tongo ni ahahoze inzu yabo
Aba bana bose imvura iragwa ikabahitiraho
Bati ubutumwa bw’akababaro kacu muzabutugereze ibukuru
Uru ni urutara (uburiri) imbere mu nzu
Ny’iri iyi nzu yasanze imeze uku, yayisize ifunze
Foto: Williams N. /IGIHE.COM
NTWALI John Williams
http://igihe.com/news-7-11-9300.html
Posté par rwandanews