Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yageze mu gihugu cya Burkina Faso aho agiye kwifatanya n’icyo gihugu mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ishize kibonye ubwigenge.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Bobo Dioulasso, Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Burkina Faso, Perezida Blaise Compaoré. Abaturage batari bacye bari bakikije imihanda bizihiza isabukuru y’ubwigenge ndetse no mu rwego rwo kwakira Perezida Kagame hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bari bwitabire ibirori biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Iyi sabukuru y’imyaka 50 Burkina Faso imaze ibonye ubwigenge yahawe insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 50 yo kubaka igihugu: kwibuka n’icyizere”.

Burkina Faso yabonye ubwigenge busesuye ku munsi nk’uyu tariki 11 Ukuboza 1960, nyuma yo kumara imyaka hafi 60 ikolonizwa n’Abafaransa.

Iki gihugu giherereye muri Afurika y’Uburengerazuba, umurwa mukuru wacyo ni Ouagadougou, kikaba gifite abaturage babarirwa muri miliyoni 16,3.

image
Perezida Kagame ku kibuga cy’indege cya Bobo Dioulasso ubwo yakirwaga na mugenzi wa Burkina Faso, Perezida Blaise Compaoré

image
Perezida Kagame aramukanya na bamwe mu bayobozi bakomeye bo muri
Burkina Faso bari baje kumwakira

Foto: Urugwiro Village
Uwimana Peter

image

http://news.igihe.net/news-7-11-9097.html

Posté par rwandanews