 
 Hari kandi umuryango w’ Intwari y’ Imena Uwiringiyimana Agatha, Umuryango w’ Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Leon Pierre, Niyitegeka Félicite, umuryango w’ Intwari Rwagasana Michel, ndetse n’ imiryango, inshuti n’ abavandimwe b’ Intwari z’ Imena z’ abanyeshuri b’ i Nyange.
Twababwira ko i Remera ku Gicumbi cy’ Intwari hari imva 7 zishyinguyemo intwari z’ U Rwanda ziri mu byiciro bibiri aribyo Imanzi n’ Imena.
Mu ntwari z’Imanzi zishyinguye i Remera harimo Umusirikare utazwi uhagarariye abandi bose baguye ku rugamba rwo kubohoza igihugu n’ Intwari y’ Imanzi Gen Maj Fred Gisa Rwigema.
Intwari z’Imena zihashyinguye harimo Uwiringiyimana Agatha, Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Niyitegeka Félicitée, Rwagasana Michel, ndetse n’ Intwari z’ Imena z’ Abanyeshuri bari mu mwaka wa gatandatu biciwe i Nyange tariki ya 18 Mutarama 1997 aribo Bizimana Sylvestre, Mujawamahoro Marie Chantal na Mukambaraga Béatrice.
Inkuru mu mafoto:

Umufasha wa Rwigema Fred(uwambaye umukenyero w’ iroza)
na Mushiki wa Fred Rwigema, Agaba Joy

Abo mu muryango wa Rwigema bashyize indabo ku mva ye

Bafashe umwanya wo kumwunamira

Abo mu muryango w’ Intwari y’ Imena, Umwami Mutara III Rudahigwa bashyira indabo aho atabarije

Bamuhaye icyubahiro bamwunamira

Abo mu muryango w’ Intwari Rwagasana Michel bashyira indabo kumva ye

Bafashe umwanya wo kumwunamira


Umuryango w’ Intwari Niyitegeka Felicitée ushyira indabo ku mva ye baranamwunamira

Umuryango w’ Intwari Agatha Uwiringiyimana urimo gushyira indabo ku mva ye

Abari abana b’ Inyange bunamira bagenzi babo

Imiryango y’ abaje gushyira indabo kumva z’ ababo
Foto: Rugasa
Ruzindana RUGASA
