Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2011, inshuti n’abavandimwe ba Nyakwigendera Jean-Christophe Matata baba mu Bubiligi bateguye igitaramo cyo kumwibuka no kumuha icyubahiro, umwe muri bashiki be witwa Marie-Ange yagize icyo amuvugaho, mu butumwa bwahinduwe mu Kinyarwanda na Olivier Ntaganzwa wa igihe.com.

Ndi umwe muri bashiki ba Matata, nkaba nitwa Marie-Ange. Matata duhuje mama. Duhura bwa mbere twari mu Bubiligi, akaba yari mukuru kuko yari afite mu myaka makumyabiri irenga. Nari ntaramenya ukuntu yari azwi kandi akunzwe n’abantu benshi, kugeza aho naboneye video imwe ya concert ye abantu ari uruvunganzoka, hari bamwe batashoboye kwinjira bari hanze…

Ubwo navaga aho nakuriye i Verviers njya i Bruxelles mu mashuri makuru, natangiye guhura n’abarundi n’abanyarwanda babaga muri uwo murwa mukuru. Iyo nababazaga niba bazi Matata, buri wese yaransubizaga ati “cyane! Ahubwo ni n’inshuti yanjye!” Iyo nababwiraga ko ndi mushiki we, bahitaga bambwira bati “uzamutubwirire ko tumusuhuza!” Yari umuntu usabana n’abantu kivandimwe kandi bimworoheye, kandi yamenyeranaga na buri wese, aho yabaga aturuka hose, atitaye ku idini, akarere cyangwa icyiciro cy’ubukungu babaga babarizwamo.

Iyo twasohokaga mu rubyiniro na murumuna wanjye Diane, ntihaburaga indirimbo ya Matata yanyuragamo, maze tugatangazwa n’icyubahiro abantu baduhaga. Ndibuka ko inzu y’urubyiniro yitwa Sanza kuri Chaussée d’Alsemberg yari iya Victor Bidjocka Bi Kon, akaba yari producteur n’inshuti ya Matata. Twahahuriraga n’inshuti n’abagenzi ba Matata benshi- ndetse rimwe nigeze kwitabira concert ye.

Ndavuga ‘ndetse’ kuko n’ubwo twari mu muryango we wa hafi, ntitwabaga buri gihe twatumiwe muri concerts ze. Jean-Christophe yatandukanyaga cyane ubuzima bwe bwite n’akazi, kikaba ari ikintu mwibukiraho kurusha ibindi: mu minsi mikuru y’umuryango, nka Noheli cyangwa igihe habaga habaye batisimu (kubatizwa) cyangwa ubukwe, twaganiraga ku muziki, ariko ntitwabitindagaho cyane. Umuziki we wari business ye… Nagize uruhare kuri za albums ze zimwe na zimwe ndirimba, tukaba twari duhuje umwuga, ariko Matata yari afite ubuzima bwe n’umuryango we wundi muri muzika kandi ibyo twarabyubahaga.

Yari umuntu ugira amahame (principes), akaba yari azi umwuga we cyane kandi yari azi kwigwizaho abantu ba ngombwa. Yari afite inshuti hirya no hino ku isi, akaba yarakoranaga nabo umuziki yakundaga. Yari urugero ku bari bamuzi no ku bantu basanzwe, bikaba ari nabyo byatumye akundwa cyane imyaka yose, kandi bikaba bizakomeza ikindi gihe kirekire.

Abana be Jean-Armel na Kallista barazwe urwo rukundo rw’umuziki kandi ni ukubera bo, no mu rwego rwo guhererekanya uwo murage turi gutegura uyu mwanya wo kumwubahiriza, kugirango twerekane uburyo Jean-Christophe yabaye urugero ku Burundi, kandi ahabwe umwanya ukwiye mu gicumbi cy’abahanzi nyafurika bamamaye ku rwego mpuzamahanga.

Marie-Ange

http://www.igihe.com/news-10-20-11333.html/ Posté par rwandaises.com