Iyi niyo ntero urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba rwari ruteraniye mu Rwanda rutashye rutera nyuma yo kuganira n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mata 2011.

Iri tsinda ry’urubyiruko ruturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aribyo u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Uganda na Kenya, ryari mu ruzinduko mu Rwanda kuva tariki ya 05 Mata, bakaba barasuye ibice byinshi by’igihugu bitandukanye babasha kureba intambwe u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, bakaba barasuye n’urwibutso rwa jenoside rwa Murambi aho basobanuriwe amateka ya jenoside n’uko u Rwanda rwabashije kwigobotora ayo mateka mabi ubu rukaba rurimo gutera imbere.

Minisitiri w’urubyiruko Protais Mitari yatangaje ko urwo rubyiruko rwaganiriye na Perezida Paul Kagame bakamugezaho ibyo bakora bakamubaza n’ibibazo bitandukanye; nawe yabashimiye ibikorwa bakora ndetse anabashimira ko baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 17, anabasobanurira aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya jenoside.

Perezida Kagame kandi yabagiriye inama, ababwira ko ari zo ngufu zigize ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kandi ko impinduka mu bihugu ari bo zizaturukaho.

image
image
Perezida Kagame yabaganirije byinshi

Yabagaragarije ko iyo umuntu akiri muto agatangirana imyumvire isobanutse na gahunda ifatika ababwira ko icya ngombwa ari ukubyishyiramo kandi ko iyo bagize n’amahirwe bakabona ubuyobozi bwiza bagomba kubyubakiraho ayo mahirwe ntibayatakaze kuko amahirwe ataza kenshi.

Urwo rubyiruko rwabajije Umukuru w’Igihugu ibibazo bitandukanye harimo n’icy’igihe guhuza ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bizakorerwa kuko biri mu byemejwe muri gahunda zihutirwa zigomba gushyirwa mu bikorwa. Bamubajije impamvu bitihuta Pereziza yababwiye ko ari inzira ndende kubera ko hari imyiteguro myinshi bifata, ababwira ko icya ngombwa atari uko biba igihugu kimwe, ahubwo ko icya ngombwa ari ukumva ko abaturage bo muri ibi bihugu bagira imyumvire imwe bagasabana bakanahahirana.

Urwo rubyiruko rwasabye Perezida Kagame ko yabashyigikira hakajyaho ubunyamabanga buhoraho bw’Umuryango w’Urubyiruko rwa Afurika y’Iburasirazuba, kugirango ushobore kujyaho ukore neza Umukuru w’Igihugu akaba yabibemereye ababwira ko uruhare runini ari urwabo, ko bagomba kwishyira hamwe hanyuma.

Perezida Kagame yabemereye ko we ubwe n’u Rwanda bazatanga umusanzu kugirango umuryango ukore neza, atari u Rwanda gusa ahubwo ibihugu byose bigize uyu muryango bikabigiramo uruhare mu gushyigikira urubyiruko kugirango rutere imbere ruteze ibihugu byabo imbere ndetse n’akarere muri rusange.

Mrisho Gambo uturuka muri Tanzaniya akaba ahagarariye uyu Muryango w’Urubyiruko rwa Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje ko umuryango wabo watangiye mu mwaka wa 2007 bagatangirira Arusha muri Tanzaniya; Yavuze ko kuri ubu bafite uburyo bahura bagakora ibikorwa byabo, ariko akaba nta biro bihoraho bafite. Yavuze ko bishimiye guhura na Perezida Kagame kuko ari inshuti y’urubyiruko.

Mugisha Alida ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yatangaje ko yishimiye kuganira na Perezida Kagame bakaba bamubajije ibibazo bitandukanye birebana n’ibi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, nk’ibijyanye na ruswa bamubaza uko yabikoze kugirango U Rwanda rutere imbere mu gihe gitoya, kuko babona iterambere, akaba yababwiye ko byose bituruka mu mutimanama ndetse no ku buyobozi bwiza bukorera abanyagihugu bose.

Alida yavuze ko kuba yarasuye u Rwanda byamukozeho cyane kuko yabashije gusura urwibutso rwa jenoside rwa Murambi akamenya amateka yayo ariko icyamutangaje ni ukuntu Abanyarwanda bashoboye kubirenga, ubu bakaba babanye neza bari hamwe, avuga ko icyo bajyanye ari ubutumwa bwo kwishyira hamwe, bakarenga amacakubiri ndetse n’ibindi byabatandukanya kuko babiretse bashobora gutera imbere kandi mu gihe gito kuko no mu Rwanda byashobotse, kandi nk’urubyiruko bashyize hamwe bashobora kubaka igihugu kiza.

Urubyiruko rwabonanye na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mata 2011, ruragera ku 118 harimo Abanyarwanda bagera kuri 20. Biteganyijwe ko ruzasoza uruzinduko rwagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Mata 2011.

image
Umutanzaniya Mrisho uhagarariye Umuryango w’Urubyiruko rwa Afurika y’Iburasirazuba

image
image
image
Perezida Kagame yifotoranye n’urwo rubyiruko hakurikijwe ibihugu baturutsemo

Foto:Village Urugwiro
Olivier MUHIRWA/Igihe.com

Posté par rwandaises.com