Kaminuza ya Annamalai mu mujyi wa Chidambaram/Photo Internet

Kaminuza ya Annamalai mu mujyi wa Chidambaram/Photo Internet

Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Anamalai University, amakuru aturukayo aravuga ko bakunda kwibasirwa na Police yo muri ako gace, bishingiye ahanini ku muco utandukanye cyane n’uwaho.

Aba banyarwanda bahiga bamwe badutangarije ko ari kenshi bagiye bahohoterwa na Police, bazira uko bambaye (imyambarire) n’ibindi bitandukanye n’imico yo muri Tamil Nadu intara iri mu majyepfo y’Ubuhinde ahaherereye iriya Kaminuza.

Muri Kanama uyu mwaka, ubwo abanyarwanda biga muri Anamalai University bakodeshaga salle yo kwakiriramo bagenzi babo bashya bari bavuye mu Rwanda, uyu munsi bashyamiranye cyane na Police yabahutsemo n’inkoni muri ibyo birori ibashinja ko ngo bafite inzoga.

Kuri uyu munsi, habayeho guhangana kwamaze iminota igera muri 20, aho abo banyeshuri babonye bamerewe nabi nabo batangira kwirwanaho nkuko abari bahari babidutangarije.

Bukeye bwaho ibinyamakuru byandika mu rurimi rwa Tamil (ruvugwa muri Tamil Nadu) byanditse ko Abanyarwanda bakubise Police.

Kuwa gatandatu tariki 26 Ugushyingo, umuhungu wa Ministre w’Intebe w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi wiga muri Annamalai University, we n’uwo babana mu nzu bakoze umunsi mukuru muto w’amavuko wa mugenzi we, mu nzu bacumbitsemo hafi ya Kaminuza.

Baje gutungurwa na Police yinjiye munzu ikavuga ko muri iyo nzu harimo akabari (bar) maze abo bahungu barakubitwa bikomeye, bangirizwa mudasobwa zabo zigendanwa, ndetse banatwarwa Passports zabo.

Olivier Mbonyinshuri, umuhungu wa Ministre w’Intebe w’u Rwanda,  na mugenzi, we nyuma yo gukubitwa bakanakomeretswa, bagerageje gusobanura ko barengana kuri Police y’umujyi wa Chidambaram,  nyamara ntibumvwa. Mbonyinshuti uri kurangiza Masters muri Civil Engineering yabimenyesheje se mu Rwanda, nkuko amakuru atugeraho abyemeza, maze ikibazo gihita kigera kuri Ambasaderi w’u Rwanda mu Ubuhinde asabwa kugikurikirana.

Kuva ku cyumweru gishize, iki kibazo cyatangiye gukemurirwa kumatelephone, kimenyeshwa inzego zitandukanye mu Rwanda no mu Ubuhinde,  ukuriye Police muri iriya ntara nini ya Tamil Nadu, atanga amabwiriza kushinzwe police y’umujyi wa Chennai (Umujyi mukuru wa Tamil Nadu) waje gukoresha inama na police yo mu mujyi wa Chidambaram kuwa kabiri ngo basobanure icyo kibazo naho cyaturutse.

Ntibyaciriye aho ariko kuko intumwa ya Ambasaderi w’u Rwanda mu Ubuhinde yaje kuva I New Delhi akerekeza mu majyepfo mu mujyi wa Chidambaram kureba uko iki kibazo gihagaze, no kubonana n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga aho. Akaba yarabijeje ko iki ibazo kitazasubira.

Mbonyinshuti Olivier na mugenzi we babana bakaba barasubijwe Passport zabo na police, n’ubwo ikibazo cya mudasobwa zabo cyo kitararangizwa.

Muri iyi Kaminuza ya Annamalai higa abanyeshuri b’abanyarwanda barenga 500,  imico yo muri Tamil Nadu n’umujyi wa Chidambaram Kaminuza ya Annamalai ibarizwamo,  itegeka abakobwa n’abagore kwambara bakikwiza hose. Imico yaho kandi ntiyemera ko abantu banywa inzoga mu tubari, nubwo hari inzoga za gakondo nyinshi zihakorerwa.

Ubwanditsi
UMUSEKE.COM

umuseke.com/2011/12/02/abanyarwanda-biga-muri-tamil-nadu-india-mu-bibazo-bikomeye-na-police-yaho-2/

Posté par rwandaises.com