Umunyarwanda uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’Ubudage, Ambasaderi Chrisitine Nkurikiyinka, ku itariki ya 17 Mutarama 2012, yagiye mu gihugu cya Polonye gushyikiriza Perezida w’icyo gihugu Bronisław Komorowski impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Muri urwo rugendo, Ambasaderi Nkurikiyinka yari aherekejwe n’Umunyamabanga we Felix Sangano. Nyuma yo gushyikiriza Perezida w’icyo gihugu izo mpapuro, Ambasaderi Nkurikiyinka yaboneyeho umwanya wo guhura nAbanyarwanda baba muri icyo gihugu biganjemo abanyeshuri ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Mu kiganiro bagiranye, Ambasaderi Christine Nkurikiyinka yabasobanuriye ibyerekeranye na gahunda bamaze kugeraho zijyanye no kumenyekanisha u Rwanda, ndetse n’ibyo bateganya gukora mu gihe kiri imbere, by’umwihariko muri uyu mwaka wa 2012.

Ambasaderi Christine Nkurikiyinka

Mu byo bemeranyijweho mu biganiro bagiranye, harimo kuzashyiraho imikoranire ijyanye no gusangira ibitekerezo ku banyarwanda baba mu bihugu byose Ambasade y’u Rwanda mu Budage ifite mu nshingano ari byo Austria, Croatia, Czech Republic, Federation of Russia, Poland, Romania, Serbia na Slovakia.

Uko guhura kwatumye bashyiraho icyo bise “Network” (umuyoboro) ku buryo ngo byazajya byoroha mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. Hatekerejwe kandi n’uko hazashyirwaho Forum (ihuriro) izajya ihuriramo Abanyapolonye, inshuti z’u Rwanda hamwe n’Abanyarwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ibyiza biri mu Rwanda.

Iryo huriro kandi ngo rizafasha guhuza ibikorwa bitandukanye byo muri icyo gihugu cya Polonye n’I by’u Rwanda. Ibyo bikorwa ni nk’ubucuruzi, Ubukerarugendo, Uburezi, n’ibindi.

Ni inkuru ya Patrick DUSABE uba muri Polonye

Photo:Olivier

www.igihe.com/spip.php?article20620

Posté par rwandanews