Mu gihugu cy’u Bubiligi, kuwa gatandatu habereye ikiganiro cyahuje Abanyarwanda basuye u Rwanda muri gahunda ya ‘Come and See’ ; ni ikiganiro cyateguwe na IGIHE.com cyari cyitabiriwe n’Abanyarwanda benshi bavuze byinshi kubyo babonye mu Rwanda.

Iki kiganiro cyiswe ‘U Rwanda : Dore Uko Twarusanze Nyuma y’Imyaka 17’ cyabereye ahitwa Thon Hotel kuri Avenue du Boulevard 17, 1210 mu mujyi wa Buruseli hagati.
Muri iki kiganiro cyayobowe n’Umunyamakuru uhagarariye IGIHE.com mu Bubiligi Aimable Karirima, aba banyarwanda batanze ubuhamya kuri byinshi babonye mu Rwanda ubwo barusuraga mu mpera z’umwaka ushize muri gahunda yiswe « Come and See », ahanini bagaragaza ugutangazwa n’aho u Rwanda basanze rugeze mu iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bose mu batanze ubuhamya bari bamaze imyaka igera kuri 17 batagera mu Rwanda ; ahanini nk’uko babitangaje, ibi bikaba byaragiye biterwa n’ibihuha ndetse n’amakuru mabi kuri ubu basigaye bita ay’ibinyoma bumvaga ku Rwanda, bityo bikabatera kudafata icyemezo cyo gutaha.

Uwimbabazi Sandrine yabajijwe nk’umukobwa ukiri muto impamvu atatahaga iwabo, mu myaka yose amaze mu mahanga, asubiza Ati : »Njye icyemezo nagifashe igihe nari ntangiye gutekereza imishinga yo gukorera u Rwanda, nibazaga aho nzahera ngo iyo mishinga igerweho bikanshobera ».

Ati : « Kudataha byaterwaga kenshi n’ubwoba n’imyumvire itari myiza ku mpamvu z’amakuru yaturukaga mu bantu kandi tuzi, mbese muri macye ubwoba nibwo bwari bwaranzitiye. »
Uwimbabazi yatangaje ko kuri ubu afite imishinga myinshi ashaka gushyira mu bikorwa mu Rwanda, ndetse anashishikariza urundi rubyiruko rwo muri diaspora kwitabira gukorera imishinga mu Rwanda.

Kajemundimwe Robert nawe witabiriye gahunda ya Come and See yatanze ingero ku bihuha byakomeje kujya bibageraho bivuga nabi u Rwanda ati : « Ugasanga umuvandimwe wawe arakubeshya ko Gacaca iguhiga mu by’ukuri ari ukukubeshya, ahubwo agamije gukomeze kwigarurira imitungo y’iwanyu ».

Icyo Kajemundimwe yishimiye rero aho aviriye mu Rwanda muri Come and See ni uko atagikeneye kumva ayo makuru y’ibinyoma kuko yimenyeye ukuri.
Mbarushimana Eugène nawe yari amaze imyaka 17 atagera mu Rwanda, yatangajwe n’uko yasanze u Rwanda ndetse anyurwa n’ ibiganiro yagiranye n’abayobozi muri gahunda ya Come and See. Ati : « Ikibazo twatinzeho n’icyo gutaha, no kwigisha abana umuco wacu.

Mbarushimana avuga ko yasanze mu Rwanda hari ubushake bwo gucyura Abanyarwanda bagatahuka mu gihugu cyabo, ati : « Nanjye ndabushyigikiye cyane kuko i Burayi si iwacu. »
Ku ruhande rwe, Mbarushimana yashimiye IGIHE.com yateguye iki kiganiro ndetse anavuguruza abavuga byinshi kuri iyi gahunda yo gusura u Rwanda, bamwe bavuga ko biba ari agahato cyangwa se ko abayitabira baba bahawe amafaranga.

Yagize ati : « Ku giti cyanjye nta kibazo nahagiriye, nahageze nta gahato nshyizweho ». Yakanguriye abandi gutera ikirenge mu cy’abandi.
Umuyobozi wa IGIHE Ltd, ifite urubuga IGIHE.com, Murindabigwi Meilleur yavuze ko impamvu hateguwe iki gikorwa ari ugutanga umwanya ku Banyarwanda ngo berekane ibyo batekereza.

Yagize ati : “Biri mu nshingano zacu guha urubuga Abanyarwanda aho bari hose ku isi ngo bagire icyo batangariza abandi kucyo batekereza ku gihugu cyabo. Ati : « Iki gikorwa cyateguwe mu Bubiligi cyagenze neza nk’uko twabyifuzaga, ndetse kuri ubu turifuza kuzakomeza gutegura ibindi nkacyo mu bindi bihugu uko ubushobozi buzajya bubitubashisha”.
Muri rusange Abanyarwanda bitabiriye iki kiganiro bishimiye igikorwa cyateguwe na IGIHE.com, bifuza ko ibiganiro nk’ibi byakomeza.

Aimable Rwamucyo
Ijabo ryacu riduhe ijambo, our dignity is our strength, notre dignité fait notre force

Posté par rwandanews