Yanditswe kuya 2-09-2012 – Saa 00:59′ na IGIHE

Kuwa Gatandatu tariki ya 1/09/2012 i London mu gihugu cy’u Bwongereza, Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bashyizeho ubuyobozi bushya buzabahagararira, kuko ubwariho bwari bucyuye igihe.

Uwatorewe kuba umuyobozi mukuru ni Bwana Shema Patrice, umaze imyaka isaga 7 mu Bwongereza, akaba azungirizwa n’uwari asanzwe yungirije mu buyobozi bucyuye igihe Bwana Karangwa Hussein, watangaje ko yongeye kwiyamamaza kubera ko afite uburambe kuri uwo mwanya ndetse akaba yarabonye ibitaragenze neza akaba yiteguye gukora imirimo neza kurushaho.

Ku mwanya w’umunyamabanga mukuru hatowe Ruvubi David wavuze ko agiye kunononsora afatanyije na bagenzi be gushyiraho amategeko ahamye azatuma Diaspora yo mu Bwongereza irushaho gukora neza.

Umubitsi yabaye usanzwe mu buyobozi bucyuye igihe, Mugisha Ismail, watangaje ko amafaranga bafite kuri Konti agiye gukora ibishoboka byose akiyongera nk’uko yari yarabigezeho, kuko ubwo yatorwaga yasanze kuri Konti hariho Amapaundi 107.

Yanasobanuye muri rusange ibyo bagezeho ndetse n’ingamba bafite nyinshi zo gufasha igihugu cyabo cy’amavuko nk’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza.

Ku mwanya w’uhagarariye abagore hatowe Ndamage Claudette wahatanaga kuri uwo mwanya na Keza Ramla.

Ku mwanya w’uzahagarira urubyiruko hatowe Sabena Junior wagaragaje ibitekerezo byiza nk’urubyiruko agiye gufashamo bagenzi be ari abiga n’abatiga kurushaho gukora bashyizeho umwete banategura ejo hazaza heza, ndetse banazirikana igihugu cyabo cy’u Rwanda.

Ku mwanya w’ushinzwe ibikorwa by’iterambere, hatowe Murangwa Eugene, usanzwe anagaragara mu bikorwa bihuza urubyiruko n’abakuze bahrira muri Siporo, akaba anafite ibikorwa yatangije bihuza Abanyarwanda byiswe “Football For Hope, Peace& Unity”.

Rurangirwa Peter yatorewe kuba umukangurambaga wa Diaspora yo mu Bwongereza.

http://www.igihe.com/diaspora/amahuriro/diaspora-yo-mu-bwongereza-yatoye-abayobozi-bashya.html

 

Posté par rwandaises.com