Perezida wa Benin, Patrice Talon, kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2016 kugera kuwa Gatatu kuya 31, azagenderera u Rwanda aho azasura ibikorwa bitandukanye.

Uyu Mukuru w’Igihugu watangiye kuyobora Benin kuva kuya 6 Mata 2016 biteganyijwe ko mu Rwanda azasura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, ndetse akazanagera mu gace kahariwe inganda kazwi nka Special Economic Zone.

Yagiye ku butegetsi asimbuye Thomas Boni Yayi wigeze kuba Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuva tariki ya 29 Mutarama 2012 kugera kuya 27 Mutarama 2013.

Muri Benin, Patrice Talon wari usanzwe ari umucuruzi mbere yo kwinjira muri politiki, afatwa nk’ ‘Umwami w’Ipamba’ kubera uruhare rwe mu guteza imbere inganda ziyitunganya mu gihugu.

Ipamba muri Benin ryihariye 40% by’amafaranga yinjira mu gihugu avuye mu byoherezwa hanze na 12% by’umutungo mbumbe w’igihugu ndetse 60% by’inganda mu gihugu ziraritunganya.

 

Patrice Talon yateje imbere inganda z’ipamba mu gihugu cye
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-benin-patrice-talon-arasura-u-rwanda#.V8MZjbDduM4.twitter
Posté le 29/08/2013 par rwandaises.com