Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane (MINAFFET) yemeye gutanga inkunga ikenewe mu gukemura ibibazo biri mu ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga (RDGN), byageze aho komite Ngenzuzi itangaza ko ihagaritse “burundu” Perezida w’iri huriro ku Isi, Alice Cyusa Kabagire n’Umwungiriza we Norbert Haguma.

Kuwa 17 Ugushyingo 2016, komite ngenzuzi ya RDGN nibwo yavuze ko ihagaritse burundu abo bayobozi, ivuga ko mu mikorere yabo harimo “ibibazo biteye ubwoba’’ ku buryo bidakemuwe vuba na bwangu bishobora no gusenya w’abanyarwanda bo muri Diaspora, bitewe n’amakimbirane, amatiku n’amacakubiri” aterwa n’imikorere yabo idahwitse.

Cyusa umaze umwaka n’amezi 11 ayobora RDGN yasobanuye ko “komite yafashe icyemezo nta burenganzira ifite” ndetse kugeza uyu munsi aracyari umuyobozi kugeza ubwo hazakorwa amatora mashya mu kwezi gutaha.

Mu ibaruwa Umunyamabanga uhoraho muri MINAFFET, Claude Nikobisanzwe yandikiye Komite Nyobozi na Ngenzuzi za RDGN, yavuze ko kuzamura umusanzu w’Abanyarwanda baba mu mahanga mu guteza imbere imibereho n’ubukungu bw’igihugu cyabo bisaba ubumwe, gukunda igihugu no gukorera hamwe ntawe uhejwe.

Ati “Inteko rusange y’abatoye yari yizeye neza ko muzuza inshingano zanyu mukorera hamwe. Ariko duherutse guterwa inkeke n’ibyakozwe, byatangajwe na bamwe muri mwe (muri komite ya RDGN), bisa n’ugucikamo ibice, ibyemezo bitumvwa kimwe n’impande zose ndetse bikumira bamwe.”

Yagarutse ku nama yahuje Komite Nyobozi na Ngenzuzi za RDGN muri Minaffet kuwa 26 Ukuboza 2015, hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo byari bihari, ariko ngo uyu munsi bari kubona ibinyuranye n’ibyiyemejwe icyo gihe.

Ati ‘‘MINAFFET ari nayo ishinzwe diaspora ntishyigikiye igikorwa na kimwe cy’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu hashingiwe ku myanzuro itumvikanweho kandi iheza bamwe ku rubuga muhuriyeho, imigambi n’ibikorwa bya diaspora cyangwa gushyira ku ruhande bamwe mu bagize ya RDGN ku mpamvu iyo ariyo yose.’’

Nikobisanzwe yabasabye kurenga ibibazo bafitanye hagati yabo, ahubwo bagashyira hamwe, bahuje intego yo guteza imbere RDGN, bakabanza kwicara bagasasa inzobe bakabwizanya ukuri, ati “muzabona ubufasha bwose bwa MINAFFET”.

Alice Cyusa wateye utwatsi Ngenzuzi yavugaga ko yamuhagaritse burundu, yavuze ko amategeko agenga iri huriro bamaze iminsi bayavugurura, aho ‘‘habayeho kuvangavanga inshingano’’ bikaba imbogamizi kuri RDGN, ‘‘ugasanga umuntu ari muri komite Ngenzuzi we akumva ko byanze bikunze ari muri Nyobozi.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Tumaze imyaka ibiri twarananiwe kumva buri muntu inshingano ze. Umuntu, ati « ndagenzura », kubw’ibyo « ndayobora ».

Yavuze ko ikibazo “gikomeye cyane” ari ukuba abantu bahurira mu nama rusange bataziranyegira buri wese akaba ari umukandida kandi hashobora kubamo n’abadafite ubumenyi bukenewe ku muyobozi, bityo ngo ntabwo ntabwo bizongera kubaho, abakandida muri RDGN bazajya batangwa ku nzego z’ibihugu batuyemo.

Cyusa yavuze ko inshingano bari barahawe na Minaffet mu myaka ibiri ishize ya manda yabo bazujuje n’ubwo hagiye habamo ibibazo, ndetse ngo ibyo gushaka guhirika ubuyobozi bizeye ko bitasubiza RDGN inyuma cyane.

Biteganyijwe ko Inteko rusange ya RDGN izaterana mu cyumweru cya gatatu cy’Ukuboza 2016 ku itariki izemeranywaho, aho abagize diaspora nyarwanda bazahurira i Kigali bagatora itegeko rigenga RDGN na komite nshya izayobora iri huriro mu myaka ibiri iri imbere.

 

Komite Nyobozi ya RDGN ubwo yasuraga Sena y’u Rwanda mu 2015

 

Nyobozi ya RDGN ifatanyije n’abandi bayobozi muri Diaspora ubwo bari mu gikorwa cyiswe 2015 Homecoming
https://www.facebook.com/aimable.karirima/posts/10211268500245195?from_close_friend=1
Posté le 30/11/2016 par rwandaises.com