Urukiko Rukuru rw’i Londres mu Bwongereza ruratangira kumva ubujurire bw’Abanyarwanda batanu basaba ko batakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha bakekwaho byo kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo ni Bajinya Vincent, ukora akazi k’ubuganga, Mutabaruka Celestin, wahoze ari Pasiteri ndetse n’abandi batatu bahoze ari abayobozi b’uturere barimo Ugirashebuja Celestin, Munyaneza Charles na Nteziryayo Emmanuel.

Bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye mu Bwongereza guhera muri 2013. Leta y’u Rwanda ikaba yarasabye itabwa muri yombi ryabo ndetse n’iyoherezwa mu Rwanda mu myaka 10 ishize ngo bakurikiranweho ibyaha bakekwaho.

Guverinoma yerekanye ko inkiko z’u Rwanda zifite ubushobozi bwo kuburanisha abo bagabo, ariko ubusabe bwayo bwakunze kwirengagizwa.

Mu mwaka ushize Urukiko rw’ibanze rwa Westminster (Westminster Magistrates Lower Court) rwari rwafashe umwanzuro w’uko abakekwa batakoherezwa mu Rwanda kubera ko bashobora kudahabwa ubutabera buciye mu mucyo.

Ibyo ariko byakozwe mu gihe ubutabera bw’u Rwanda bwemewe ku rwego rugeze n’aho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwashinzwe na Loni rwohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri jenoside kugira ngo bakurikiranwe.

Ibyemezo nk’ibyo kandi by’abasaba ko batakoherezwa mu Rwanda byagiye biburizwamo imbere y’urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu, rwagiye rufata icyemezo ku bantu batandukanye ko bagomba koherezwa mu Rwanda. Ibi byiyongera ku bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Norvège, u Buholandi na Canada.

Icyo cyemezo cyatumye u Rwanda ruhita rukijuririra mu Rukiko Rukuru (Royal Courts of Justice) ruherereye i Strand, mu Bwongereza.

Inyandiko yashyizwe ahabona n’umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ufite icyicaro mu Bwongereza, Urumuri, igaragaza ko bibabaje kuba ubutabera bwo mu Bwongereza ntacyo bukora ngo abo bakekwa boherezwe mu Rwanda mu gihe cy’imyaka isaga 10 ishize.

Uwo muryango ukomeza ugaragaza ko nubwo abo bagabo bakurikiranyweho ibyaha bikomeye, ariko bakomeje kwidegembya, nyamara mu gihe abacitse ku icumu rya Jenoside bakomeje kugira ibibazo bitandukanye biyikomokaho.

Umwanzuro w’urwo rukiko rero ngo unyuranye n’ibyemezo byagiye bifatwa n’inzego zitandukanye mpuzamahanga zemeje ko ubutabera bw’u Rwanda bukora neza bugafata icyemezo cyo kohereza abakekwaho icyo cyaha mu Rwanda.

Uyu muryango usaba ko niba urukiko rukuru rudafashe icyemezo cy’uko boherezwa mu Rwanda baburanishirizwa mu Bwongereza, kuko kuba batakurikiranwa byabangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwiyemeje iganisha ku gukiza igihugu.

Ukomeza uvuga ko mu gihe batakurikiranwa byatiza umurindi abakekwaho kugira uruhare muri jenoside, kumva ko barinzwe nta kizabakoraho aho bari mu Bwongereza.

Abakekwa barimo Bajinya Vincent bita Brown ukekwaho kuba mu itsinda ryari rifitanye isano rya hafi na Perezida wari uriho mu gutegura jenoside no kwica abatutsi benshi muri Kigali. Ubwo bwicanyi bwagiye bukorerwa kuri za bariyeri ku bufatanye n’interahamwe. Yafatiwe bwa mbere muri Islington mu Majyaruguru ya Londres.

Mutabaruka Celestin yahoze ari Pasiteri mu itorero ry’abapantekote, aregwa kugira uruhare mu gufatanya n’interahamwe mu gutegura, guhagarikira no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe abasaga ibihumbi 20 barimo abagabo abagore n’abana.

Abatanze ubuhamya batandukanye bavuze ko bamwe bicwaga mu buryo bw’iyicarubozo burimo kubavanamo amaso mbere yo kwicwa. Bivugwa ko atuye i Kent mu Bwongereza.

Naho Munyaneza Charles wahoze ari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Kinyamakara mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, nawe aregwa kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside.

Aregwa kandi kuyobora ibitero byagabwaga ku mugezi wa Mwogo muri Gikongoro byaguyemo abatutsi benshi. Mu gihe yafatwaga bwa mbere yari atuye muri Bedford.

Ugirashebuja Celestin yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Kigoma mu yahoze ari Perefegitura Gitarama, na we aregwa gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, aho yari ayoboye.

Aregwa gutanga itegeko ku nterahamwe ryo kwica abatutsi bari bajyanywe ku biro bye kuri komini no gutanga amabwiriza yo kujya guhiga Abatutsi aho byakekwaga ko bihishe ngo bicwe. Yari atuye muri Walton ubwo yageraga mu Bwongereza.

Nteziryayo Emmanuel na we yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Mudasomwa muri Gikongoro aregwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa jenoside muri ako gace.

Yayoboye kandi interahamwe mu bwicanyi bwabereye muri ako gace bwaguyemo abatutsi benshi. Mu Bwongereza yabayeyo yihishahisha ndetse yiyita Emmanuel Ndikumana. Yabaga i Wythenshawe, muri Manchester, asaba ubuhungiro nk’Umurundi.

Uru rubanza ruzamara iminsi umunani humvwa impande zose.

Hejuru ku ifoto: Celestin Ugirashebuja na Nteziryayo Emmanuel

Yanditswe kuya 28-11-2016 na Ntakirutimana Deus

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-urukiko-rurumva-ubujurire-kw-iyoherezwa-mu-rwanda-rya-5-bakekwaho

Posté le 29/11/2016 par rwandaises.com