Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, Vincent Karega, yahamagariye Abanyarwanda bakiri mu buhungiro gutahuka bagafatanya n’abari imbere mu gihugu kucyubaka mu gihe ubuyobozi bwacyo butagira uwo buheza.

Ni ubutumwa yagarutseho i Maputo muri Mozambique, mu muhango wo kwizihiza ibirori by’Umuganura no kwishimira intsinzi Perezida Kagame aherutse kwegukana mu matora yabaye muri Kanama uyu mwaka.

Ambasaderi Karega yagaragaje aho u Rwanda rwavuye aho rugeze n’aho rwifuza kugana, ahamagarira buri wese kugira uruhare rutaziguye cyangwa ruziguye mu kurwubaka.

Yasabye abagifite sitati y’ubuhunzi gutahuta, anizeza abafite ibyo bakurikiranyweho ko bazahabwa ubutabera bwubahirije amategeko.

Yagize ati “Abanyarwanda barimo n’abatuye mu mahanga bumva neza kandi bagashyigikira ubuyobozi bwa Perezida Kagame buteza imbere Abanyarwanda nta wuhejwe haba mu bumenyi, ibikorwaremezo, kugabanya ubukene, gukorera mu mucyo n’umudendezo.”

Yakomeje agira ati “Ndahamagarira abanyarwanda bagifite ibyangombwa by’ubuhunzi gutaha cyangwa bagasura igihugu bakareba uburyo ubutegetsi bw’u Rwanda bubereye abaturage.”

Abanyarwanda batuye muri Mozambique ngo bakiriye neza ibyavuye muri aya matora, nubwo hakiri bake bakibaswe n’ibitekerezo bibi bya FDLR na RNC byo guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ambasaderi Karega yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ugiye kongerwamo imbaraga, abanyarwanda batuye i Maputo bakarushaho gufatanya na bagenzi babo mu bijyanye n’ubucuruzi, umuco no guteza imbere umugabane wa Afurika.

Ambasaderi Karega ahagarariye u Rwanda mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo birimo Afurika y’Epfo, Mozambique, Namibia, Swaziland, Ibirwa bya Maurice, Botswana, Lesothona Zimbabwe.

http://mobile.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/maputo-ambasaderi-karega-yakanguriye-abanyarwanda-bakiri-mu-buhungiro-gutaha
Posté le 12/09/2017 par rwandaises.com