Imbere y’abagize Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, u Rwanda rwanenze imikorere y’Urukiko rushinzwe gusoza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (MICT), cyane cyane umucamanza warwo, Theodor Meron, waranzwe no kugabanyiriza ibihano no kurekura abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batarangije ibihano byabo.
Ku nshuro ya mbere kuva MICT yashingwa mu 2012, Meron yitabye akanama ka Loni kuri uyu wa Gatatu, agaragaza ibyo uru rukiko rumaze gukora n’imbogamizi rwagiye ruhura na zo, ariko ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda, binenga uko afata ibyemezo byo kurekura abahamijwe ibyaha batarangije ibihano.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri Loni, Amb.Valentine Rugwabiza, wavuze ko uru rukiko rumaze kurekura abarenga 10 bacuze bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Uku kubarekura batarangije ibihano byabo bigakorwa mu buryo butanyuze mu mucyo ndetse butemeranyijweho n’impande zose bireba.
Yashimangiyeko u Rwanda rutarwanya ihame ryo kurekura abahamijwe ibyaha batararangiza ibihano, ariko umucamanza Meron, abikora ku giti cye impande zose bireba zitahawe umwanya ndetse akanirengagiza ko intego yo gufunga abantu ari ukugira ngo bicuze.
Yagize ati “Nta gihugu kirarekura abahamijwe ibyaha bya jenoside mbere y’uko barangiza ibihano nk’uko u Rwanda rwabikoze, ikibazo gihari ni uko MICT itabikora mu mucyo cyangwa ngo inasuzume ingaruka uko kubarekura bifite. Ni ibyemezo bifatwa na Perezida wa MICT, Guverinoma y’u Rwanda n’imiryango y’abarokotse jenoside batabizi bakabibona mu bitangazamakuru.”
Hashize imyaka ibiri Meron afashe icyemezo cyo kurekura Nahimana Ferdinand na Padiri Rukundo Emmanuel, abanyarwanda babiri bahamwe n’icyaha cya Jenoside, bari bafungiye muri Mali.
Uyu mucamanza w’Umunyamerika, yagize abere abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen. Ndindiriyimana Augustin na Major Nzuwonemeye François Xavier.
Yagabanyirije ibihano ba ruharwa muri Jenoside nka Colonel Théoneste Bagosora, wakatiwe burundu n’urukiko rwa mbere, ariko mu bujurire bwari buyobowe na Meron agahabwa imyaka 35.
Yagabanyirije igihano kandi Colonel Nsengiyumva Anatole na Capt. Ildephonse Nizeyimana. Ubu Colonel Nsengiyumva na we yarafunguwe kubera igihano gito yahawe kandi yari ku isonga ry’abayoboye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
U Rwanda rwatunguwe n’ubusabe bwa MICT
Mu kwezi gushize MICT yasabye u Rwanda kugira icyo rutangaza ku busabe bw’abahamijwe ibyaha bya Jenoside; Col. Aloys Simba, Dominique Ntawukuriryayo na Hassan Ngeze, bwo kurekurwa mbere y’uko barangiza ibihano.
U Rwanda rwatunguwe n’ubu busabe kuko ari ubwa mbere umucamanza Meron, yarusaba kugira icyo ruvuga ku bo agiye kurekura, mu gihe abo yarekuye mbere atarubajije kandi amategeko abiteganya.
Amb. Rugwabiza yagize ati “Twaratunguwe kuko mu myaka itandatu uru rukiko rumaze Guverinoma itari yigeze yakira ubusabe nk’ubwo. Nubwo dushima intambwe yo kuduha umwanya wo gutanga igitekerezo cyacu, twaranabikoze, ubu busabe bwa MICT burimo kudakorera mu mucyo no kutavugwaho rumwe, kandi twakomeje kubinenga.”
Akomeza avuga ko bigaragara ko atari ugushaka igitekerezo cya Guverinoma cyangwa imiryango y’abarokotse Jenoside, ahubwo ari amakenga Meron yagize.
Ati “Ushobora kwibaza impamvu yatumye MICT idusaba igitekerezo ubungubu kandi na mbere amategeko n’ibindi bikurikizwa bitarigeze bihinduka.”
U Rwanda runenga umucamanza Meron kuba arekura abahamijwe jenoside batarangije ibihano, yirengagije ubukana bw’ibyaha bakoze ndetse ntihabeho gusuzuma niba baricujije.
Ikigaragaza ko baticujije ni uko batemera ibyaha bakoze ndetse abarekuwe bakaba barishyize hamwe bagakora ishyirahamwe ryo guhakana Jenoside no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo nta mususu, kuko bazi ko uwabarekuye nta mabwiriza ababuza gusubira mu byaha yabashyiriyeho.
Amb. Rugwabiza yasabye Akanama ka Loni gusuzuma uko MICT yakwigira ku mikorere myiza y’Urukiko rudasanzwe rwashyiriweho Sierra Leone, cyane cyane ku bijyanye no kurekura abahamijwe ibyaha batarangije ibihano.
Uru rukiko rukenera ko urekurwa mbere yo kurangiza ibihano aba yaragaragaje umusanzu we mu kubaka amahoro n’ubwiyunge muri Sierra Leone, harimo kwicuza mu ruhame, gushyigikira imishinga y’amahoro no gusaba imbabazi abahemukiwe mu ruhame.
Rufite uburyo bwo gukurikirana no kugenzura ko uwarekuwe adasubira muri ibyo byaha kandi mbere yo kubarekura, abatangabuhamya, abakorewe ibyaha na Guverinoma bagahabwa umwanya bakagira icyo babivugaho.
Amerika yanenze imikorere ya Meron
U Rwanda runenga MICT kuba mu gihe rumaze rutarabashije guta muri yombi no kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside rwasigiwe na TPIR. Abo ni; Félicien Kabuga, Protais Mpiranya, Augustin Bizimana, Fulgence Kayishema, Pheneas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Charles Ryandikayo na Charles Sikubwabo.
Uwari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama, Mark A. Simonoff, yasabye ko ibihugu byose bikwiye gushyira imbaraga mu guta muri yombi abantu umunani bakekwaho Jenoside nk’uko byasabwe n’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda. Yibukije ko hari miliyoni eshanu z’amadolari igihugu cye cyashyiriyeho uzatanga amakuru yatuma bafatwa.
Yanenze imikorere ya Meron muri rusange, avuga ko ‘bamwe mu barekuwe batarangije ibihano bakomeza guhakana ibyaha byabo, bikaba imbogamizi mu guca umuco wo kudahana’.
Uhagarariye Ethiopia, Mahlet Hailu Guadey, yashimangiye ko MICT igomba kujya igisha inama u Rwanda mbere yo kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside batarangije ibihano, kuko iki ari ‘icyemezo gifite ingaruka ku barokotse jenoside n’abanyarwanda muri rusange’.
U Burusiya bwitabajwe ku kibazo cya Meron
Magingo aya, u Burusiya nibwo buyoboye Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibimbye (United Nations Security Council ), ndetse ni kimwe mu bihugu bitanu bifite ubunyamuryango buhoraho hamwe n’u Bushinwa, u Bufaransa, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tariki ya Mbere Kamena nibwo bwafashe uyu mwanya, bwiyemeza ko igihe buzawumaraho kizarangwa n’ibiganiro byaguye mu kubaka imikoranire hagati y’abanyamuryango bako.
Mu biganiro biherutse guhuza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Lavrov, havuzwemo ikibazo kijyanye n’umucamanaza Theodor Meron.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ubwo Mushikiwabo yaganiraga na Lavrov, bakomoje kuri Meron.
Ati “Mu biganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yashushe nk’ubikomozaho, ariko buriya ubwira uwumva ntavunika. Ndatekereza ko mugenzi we w’u Burusiya hari icyo azadufasha kuko inshuti nya nshuti igutabara mu gihe ubikeneye.”
Ambasaderi Mujawamariya yavuze ko atumva icyo Meron yaba apfa n’u Rwanda. Ati “Ntabwo nzi ikibazo afitanye n’igihugu cyacu kuko iyo urebye ibintu akora, arekura abakoze jenoside cyangwa akabacira imanza za nyirareshwa, ubona umuntu wagakwiye kuba ahabwa igihano gitubutse ukabona yamurekuye, arabogamye cyane ku birebana n’imanza z’u Rwanda.”
Meron w’imyaka 88 yagizwe Perezida wa MICT bwa mbere ku wa 1 Werurwe 2012 aza guhabwa manda ya kabiri ku wa 1 Werurwe 2016. Iyi manda igomba kurangira ku wa 30 Kamena uyu mwaka. Hari impungenge ko aramutse yongewe indi manda nk’uko abisaba, yazarekura na ba ruharwa nka Colonel Théoneste Bagosora.
Abacamanza b’uru rukiko batorwa n’Inteko Rusange ya Loni, muri manda y’imyaka ine ariko bashobora kongererwa manda n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni nyuma yo kubiganiraho n’Abaperezida b’Akanama k’Umutekano ka Loni n’Inteko Rusange.
Muri uku kwezi manda ya Meron irangiramo, u Burusiya nibwo buyoboye akanama k’Umutekano ka Loni, ku buryo habayeho n’igikorwa cyo kongera manda ye ari bwo bwakiyobora.
U Burusiya kandi bufite ijambo rikomeye ku mwanzuro n’icyemezo cya Loni, kuko uretse kuba bufite uburenganzira ndakumirwa ku cyemezo cya nyuma gifatwa na Loni, bufite n’ububasha bwo kuba umunyamuryango uhoraho w’Akanama k’Umutekano. Bisobanuye ko bufite icyo bwafasha u Rwanda mu kwamagana manda ya Meron.
Si ubwa mbere Meron ashinjwa kubogama kuko mu 2013 umucamanza wo muri Denmark, Frederik Harhoff, yandikiye bagenzi be 56 anenga uburyo hari abanya-Croatia na Serbia bahanaguweho ibyaha, ashinja Theodor Meron wari Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho Yugoslavia gushaka gushyira igitutu kuri bagenzi be.
Uyu mucamanza wavuze ibi yahise yirukanwa azira ko ngo yashatse kugereranya Perezida w’Urukiko [Meron] n’igipupe. Ikindi ni uko inyandiko zashyizwe hanze na Wikileaks mu 2003 zigaragaza Meron nk’umuntu wa mbere wo muri ruriya rukiko rwashyiriweho Yugoslavia ‘ushigikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika’.