Ingabire Victiore umaze ukwezi afunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo abazwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2018 ni bwo Ingabire yitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi warwo, Mbabazi Modeste.

Yabwiye IGIHE ati “Yego, yahamagawe hari ibyo dukeneye kumubaza.”

Gusa ntihatangajwe ibyo uru rwego rukurikiranyeho Ingabire.

Iri hamagazwa ribaye nyuma gato y’uko Visi Perezida w’Ishyaka rya Ingabire, FDU-Inkingi, bitangajwe ko yatorotse Gereza ya Nyanza.

Ingabire ajya kurekurwa, yategetswe ko atemerewe gukora ibikorwa bya politiki gusa amakuru avuga ko hari ibiganiro agirana n’abarwanashyaka be hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abakurikiranira hafi imyitwarire y’uyu mugore w’imyaka 50, bavuga ko itigeze ihinduka na mba nubwo yari amaze igihe afunzwe kuko imvugo ze ‘zibiba umwuka mubi’ zikimuranga.

Akiva muri gereza yumvikanye inshuro nyinshi avuga ko atigeze asaba imbabazi Perezida wa Repubulika kugira ngo afungurwe nubwo inyandiko yandikiye muri gereza zibigaragaza neza.

Mu kiganiro na BBC yavuze ko “usaba imbabazi ku cyaha wakoze ” kandi “nta rukiko nigeze nemerera ko nakoze icyaha, nta n’ubuyobozi bw’igihugu nigeze nemerera ko nakoze icyaha icyo aricyo cyose cyagombaga kumfungisha”.

Ku wa 19 Nzeri 2018 Perezida Kagame yakomoje ku irekurwa rya Ingabire, avuga ko ari impuhwe zigamije gukemura ibibazo, kuko iyo bitaza kuba gutyo hari abantu benshi bishingiye ku kuri baba bakiri muri gereza.

Umukuru w’Igihugu yamuburiye ko aramutse atitonze ashobora kuzisanga yasubiye muri gereza.

 

Ingabire Victoire yahamagajwe ngo abazwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha

Yanditswe na IGIHE

Kuya 9 Ukwakira 2018 saa 08:28
Posté le 09/10/2018 par rwandaises.com