Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yagaragaje ko Abanyafurika bagomba gushaka igisubizo cy’ibibazo bituma urubyiruko rurohama mu Nyanja ya Méditerranée, rujya gushakira imibereho ahandi.
Umukuru w’Igihugu yerekanye ko ibihugu by’Afurika bifite umukoro wo gutuma abana babyo batirukira i mahanga, ubwo yaganirizaga urubyiruko rw’abakorerabushake ba AU, bari guhugurirwa mu Rwanda kuva ku wa 24 Nzeri kugeza ku wa 10 Ukwakira 2018.
Mbere yo kuganira n’uru rubyiruko, rwabanje gufata umwanya rugaragaza ko rwishimiye uburyo u Rwanda rwateye imbere, rufite isuku kandi abaturage barwo biyunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo Umukuru w’igihugu yavuze ko bidakwiye gutangarirwa, abumvisha ko buri gihugu cyabasha kwikemurira ibibazo gihura nabyo.
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko mu gihe ruhuye n’ibibazo rutagomba gucika intege ahubwo rugomba kwishakamo uko rubirenga.
Yabasabye ariko kuzana impinduka, Afurika ntikomeze gukora nk’uko yakoraga mu myaka 40 ishize kuko hari ibihugu byo ku yindi migabane byayisize.
Ati “Ibyo bihugu twari ku rwego rumwe mu myaka 40 ishize, byaradusize cyane, nk’inshuro icumi, 20 cyangwa 30. Muratekerea ko byatewe n’iki, hagomba kuba hari impamvu! Icyo ni cyo kibazo nk’Abanyafurika tugomba kwibaza”.
Yanashimangiye ko nta cyo Abanyafurika badafite ndetse ko n’abemera Imana, yabahaye umugabane mwiza, nta mpamvu yo guhora bayigondoza bayisaba.
Perezida Kagame agaragariza urubyiruko ko umugabane wa Afurika ufite ibibazo, atanga urugero rw’urubyiruko rurohama mu nyanja ya Méditerranée rwerekeza i Burayi.
Ati “Ngerageza kwibaza nti ‘kuki ruriya rubyiruko barohama basize iwabo. Ndatekereza nk’umwe muri bo cyangwa bose ari nk’abana bana banjye; navuga nti kuki abana banjye barohama mu nyanja bajya ahandi?”.
Yavuze ko igisubizo cy’icyo kibazo ari cyo buri wese akwiye gushaka.
Mu mavugurura ari gukorwa muri Afurika, anakenewe mu gusubiza ibibazo umugabane ufite, Umukuru w’igihugu yavuze ko hakenewe ko ibihugu byoroherezanya ubucuruzi, bigahahirana, bigatera imbere.
Yagaragaje ko bidakwiye ko Umunyafurika yajya mu gihugu cyo ku mugabane we akabazwa ibibazo byinshi ngo akunde ahabwe viza ariko haza uw’ahandi ugasanga bari kuyimuha bihuta, basa n’abayimwingingira.
Yatanze urugero ku Rwanda rwafunguriye amarembo abarugana bose, bagahererwa Viza aho binjiriye.
Umukuru w’igihugu yasabye urubyiruko gukora ibirenze ibyo abarubanjirije bakoze ku buryo mu myaka 40 iri imbere, buri wese azajya asubiza amaso inyuma agatangarira intambwe yatewe. Anabahamiriza ko ubushobozi bwo kubigeraho babufite.
Urubyiruko 90 ruri mu mahugurwa mu Rwanda ruturuka mu bihugu 45 bigize AU, harimo 15 b’Abanyarwanda, rwagaragarije Perezida Kagame ko rwishimiye imiyoborere myiza yaba ku Rwanda no kuri AU.
mathias@igihe.rw
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatanze-umukoro-ku-kibazo-cy-abanyafurika-barohama-mu-nyanja
Posté le 06/10/2018 par rwandaises.com