Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Luanda muri Angola aho azakirwa na mugenzi we w’iki gihugu, João Lourenço.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe muri Angola, Perezida Kagame na mugenzi we wa Angola baragirana ibiganiro biza gukurikira umusangiro wo kwakira Perezida w’u Rwanda.

Uru rugendo ruje nk’umwanya w’ibihugu byombi kugira ngo bishimangira umubano by’umwihariko mu ngeri zihuriweho zirimo ibijyanye n’ingendo zo mu kirere, umutekano, ubutabera, imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.

Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwe muri Angola, abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho muri Gashyantare uyu mwaka , ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha bibangamira ituze ry’abaturage babyo.

Ni mu gihe kandi muri Kamena umwaka ushize Angola yatangaje ko bitewe n’umubano w’indashyikirwa ifitanye n’u Rwanda kandi yifuza guteza imbere, abaturage barwo batazongera gusabwa viza y’umukerarugendo kugira ngo binjire ku butaka bwayo.

Ibihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano aha uburenganzira Ikompanyi y’Indege y’u Rwanda (RwandAir) kuba yakoresha ibibuga by’indege byose byo muri Angola n’Ikompanyi y’Indege yo muri Angola (TAAG Angola Airlines) igashobora gutangira gukorera imirimo yayo mu Rwanda.

Angola ni igihugu kiri muri Afurika yo hagati gikoresha Ikinya-Portugal nk’ururimi. Ifite ubuso bungana na km2 1,246,700 aho ituwe n’abaturage barenga miliyoni 25.

Ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bikize ku mabuye y’agaciro nka Diamant, Zahabu, Umuringa ndetse gicukurwamo Peteroli nyinshi.

Ifaranga rimwe ryo muri Angola [Kwanza] rivunjwa 2.86 by’amanyarwanda.

Perezida Kagame ubwo yahuriraga na mugenzi we wa Angola João Lourenço muri Afurika y’Epfo mu nama ya BRICS ku wa 10 Nyakanga 2018

Posté 20/03/2019 par rwandaises.com