Abanyarwanda bifatanyije n’inshuti zabo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye mu Mujyi wa Charleroi mu Bubiligi, ku wa 4 Gicurasi 2019.

Uyu muhango witabiriwe n’abaturutse mu mijyi yose y’u Bubiligi, abakozi ba Ambasade y’u Rwanda, abahagarariye amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside n’abanyacyubahiro barimo ab’inzego za Leta mu Bubiligi.

Abawitabiriye bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu busitani buhereye mu Mujyi rwagati wa Charleroi, ahitwa “Parc Reine Astrid’; hari n’izindi nzibutso z’amateka akomeye yabaye mu bihe by’intambara y’Isi akagira ingaruka ku batuye ako gace.

Banakoze urugendo rwo kwibuka, rwanyuze mu mihanda ya Charleroi kugera ku nzu y’ubuyobozi bw’uwo mujyi, ahatangiwe ibiganiro n’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yavuze ko kwibuka ari ugusubiza icyubahiro abishwe muri Jenoside bazira uko bavutse.

Yagize ati “Turashimira Umujyi wa Charleroi umaze imyaka 10 utera ingabo mu bitugu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri aka karere. Batangiye bibukira mu ruganiriro none bahabwa umwanya mu nzu y’ubuyobozi bukuru bw’umujyi.’’

Yasabye abitabiriye uyu muhango kwita ku bacitse ku icumu no kubafata mu mugongo by’umwihariko mu bihe byo kwibuka Jenoside.

Yakomeje ati “Leta y’u Rwanda ntizahwema kubaba hafi mu bikorwa byayo bya buri munsi.’’

Umuyobozi w’Umuryango Ibuka-Mémoire & Justice, Félicité Lyamukuru, yijeje ubufatanye mu bikorwa byo kwibuka.

Yashimye ukwishyira hamwe kw’abacitse ku icumu batuye Charleroi kwatumye bategura uyu muhango wo kwibuka no guha icyubahiro inzirakarengane za Jenoside.

U Rwanda rushimwa iterambere rwagezeho nyuma y’ibihe bya Jenoside aho abayirokotse bongeye kwiremamo icyizere cyo kwiyubaka no kubaho.

Kayijire Uwitonze Lydie yatanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko nubwo hari ibikomere byinshi, yanze guheranwa n’agahinda kugira ngo abamukomokaho bazabeho neza.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yarize ararangiza ndetse ubu afite akazi kamutunze we n’umuryango we.

Françoise Daspremont wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Charleroi, yavuze ko abakoze Jenoside bakwiye kubiryozwa aho baba bari hose kuko ingaruka zayo zigaragaza ko yateguwe by’igihe kirekire.

Yagize ati “Nta magambo umuntu abona akwiriye yo kubivuga, gusa hakwiye ubutabera no gugafatira ibihano abakoze Jenoside bacyidegembya.’’

Yabwiye abitabiriye uyu muhango ko kwibagirwa ari ukuzima, ati “Mujye mwibuka kandi tuzababa hafi igihe cyose muri uyu mujyi.’’

Ku mugoroba wo kwibuka, abawitabiriye bahuriye muri “Centre CEME-Dempremy” aherekaniwe film igaragaza imyaka 20 y’ibikorwa bya Ibuka Mémoire & Justice-Belgique. Iki gikorwa cyanabereyemo umuhango w’igicaniro aho abawitabiriye banasangijwe ubuhamya kuri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yakira abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye mu Mujyi wa Charleroi

Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi rugaragaza inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo kugeza abasaga miliyoni bishwe mu minsi 100

Bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, rwabereye muri imwe mu mihanda ya Charleroi kugera ku nzu y’ubuyobozi bw’uwo mujyi

Umuyobozi w’Umuryango Ibuka-Mémoire & Justice, Félicité Lyamukuru, ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Ndorimana Miheto Tatien wacitse ku icumu rya Jenoside yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, ashyikirizwa indabo yashyize ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasaderi Rugira Amandin yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Abana bato na bo bitabiriye umuhango waganiriwemo amateka u Rwanda rwanyuzemo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abayobozi bahagarariye Umujyi wa Charleroi, Françoise Daspremont na Laurence Leclercq Echevine ushinzwe imibanire n’amahanga

Abayobozi bakuru bacana urumuri rutazima rugaragaza icyizere cy’ahazaza

Kayijire Uwitonze Lydie yatanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abe bose

Ambasaderi Rugira Amandin yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugusubiza icyubahiro abishwe muri Jenoside bazira uko bavutse

Umuyobozi w’Umuryango Ibuka-Mémoire & Justice, Félicité Lyamukuru, yashimye ukwishyira hamwe kw’abarokotse mu gutegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Françoise Daspremont wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Charleroi, yavuze ko abakoze Jenoside bakwiye kubiryozwa

Ntagengwa Omar ni we wayoboye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Rwampfizi Désiré uyobora Diaspora Nyarwanda mu Karere ka Charleroi

Tatien Ndorimana Miheto yasobanuye akamaro k’igicaniro mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abitabiriye umuhango wo kwibuka batanze ibitekezo bitandukanye

Ambasaderi Rugira yasabye ko abacitse ku icumu bafatwa mu mugongo mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu muhango witabiriwe n’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’u Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe Kuya 8 Gicurasi 2019

karirima@igihecom

Posté le 09/05/2019 par rwandaises.com