Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu bihugu bitandukanye by’u Burayi guhera kuri uyu wa Gatandatu bateraniye mu Bufaransa mu Mujyi wa Lille, aho bari mu mwiherero w’iminsi ibiri.
Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa 29 Kamena 2019, witabiriwe n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu bihugu birimo; Danemark, u Bwongereza, u Bubiligi, u Budage, u Butaliyani n’ibindi.
Umunsi wa mbere w’umwiherero waranzwe n’ibiganiro birimo icyatanzwe na Komiseri wa FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara, wari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango.
Hari kandi ikiganiro cyatanzwe na Amb. Chistine Nkulikiyinka cyagarutse ku gukunda igihugu, icyo bivuze n’uko byarushaho kwimakazwa mu Banyarwanda aho bari hose.
Abandi batanze ibiganiro barimo Dr Nsengiyumvo Charles, Umunyarwanda uba mu Bufaransa, Habimana Jocelyn na Amb. Jean Pierre Karabaranga watanze ikiganiro kuri Demokarasi mu Rwanda n’isura u Rwanda rufite kubera uko ikorana neza n’abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora).

Senateri Rutaremara, Komiseri Nelly Mukazayire na Amb. Igor César bakigera aho umwiherero wabereye

Bayingana na Dr Nsengiyumva Charles bagisohoka muri Bisi

Amb. Karitanyi Yamina ahageze agisohoka muri Bisi

Senateri Tito Rutaremara ubwo yasohokaga muri bisi ageze ahabereye umwiherero

Amb. Igor Cesar ubwo yari ageze ahabereye umwiherero


Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babanzaga gusuhuzanya








Rugema Emmanuel uyobora abanyamuryango bagize umuryango wa FPR Inkotanyi mu Bufaransa atanga ikaze ku banyamuryango

Senateri Tito Rutaremara, Komiseri Nelly Mukazayire na Amb. Igor Cesar

Amb. Yamina Karitanyi, iruhande rwa Amb. Nyaruhirira Désiré

Aimable Bayingana ubwo yari akurikiye ibiganiro



Amb. Rugira na Senateri Rutaremara ubwo haririmbwaga indirimbo y’umuryango

Amb. William Nkurinziza na Bayingana Aimable

Igihe abo mu Budage baramutsaga abari aho

Tessy Kayitana Madamu wa Amb. Kabale, Uwicyeza Mironko (hagati), Madamu wa Amb. Karabaranga

Amb. Rugira, Amb. Ngarambe na Amb. Kabale

Abashinzwe kwakira abantu

Uwayoboye imihango Steve Nsanzimana

Senateri Rutaremara atanga ikiganiro

Komiseri Nelly Mukazayira atera morale

Amb. Ngarambe mu gihe yatangaga ikiganiro

Amb. Nkulikiyinka Christine atanga ikiganiro

Amb. Karabaranga atanga ikiganiro

Jocelyn Habimana atanga ikiganiro
Posté le 30/06/2019 par rwandaises.com