Perezida Paul Kagame yambitse umudali Umunyamerika Dr. Paul Edward Farmer kubera uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere urwego rw’ubuzima ku Isi ndetse no mu Rwanda by’umwihariko, ku buryo mu myaka isaga 20 ishize yabaye inshuti ikomeye y’igihugu.
Dr Farmer w’imyaka 59 amaze kugira uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, aho ari umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health (PIH) wamenyekanye mu Rwanda nk’Inshuti mu Buzima. Ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku bikorwa biteza imbere ubuzima kuva mu 1987.
Mu muhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame yabanje kwambika Dr. Farmer umudali mu ijosi no ku gituza ku ruhande rw’ibumoso, anamushyikiriza ishimwe, byose kubera ubucuti yubatse hamwe n’u Rwanda bukera imbuto nyinshi.
Byari ibyishimo bikomeye kuri Paul Farmer ubwo yakiraga uyu mudali (Order of Outstanding Friendship – Igihango) avuga ko u Rwanda rwamubereye isomo rikomeye mu myaka yose amaze akorana narwo bya hafi.
Ati “Ndi umunyamahirwe ukomeye kuba ndi inshuti y’u Rwanda mu gihe cy’ibinyacumi bibiri bishize, bikaba akarusho guhinduka Umunyarwanda.”
Yavuze ko ubu afata u Rwanda nk’umwarimu n’inshuti, agashimishwa no kuba ari kumwe n’abantu batumye “iki gihugu gihinduka isomo” ry’Isi yose, ku buryo mu Rwanda ari nk’umuryango we.
Yashimiye ababafashije gutanga umusanzu mu rwego rw’ubuzima mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Umuryango Partners in Health cyangwa Inshuti Mu Buzima washinze imizi mu Rwanda mu 2005, ufasha mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku baturage 860,000 binyuze mu bitaro bitatu, ibigo nderabuzima 42 n’abajyanama b’ubuzima 6,400 mu turere twa Burera, Kayonza na Kirehe.
Harimo Ibitaro bya Butaro byubatswe mu Karere ka Burera bifite umwihariko wo kuvura kanseri ndetse bimaze kuba icyitegererezo mu karere, bikiyongeraho University of Global Health Equity yatangijwe na Partners in Health mu 2015 i Butaro, itanga imyamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubuzima.
Dr Farmer yavuze ko yiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda mu myaka 20 iri imbere ndetse no kurenzaho.
Perezida Kagame yamushimiye ku kazi akomeje gukora, atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi hose, aho yagize uruhare mu guteza imbere ubuzima ku rwego bukwiye kubaho.
Ati “Ibyo wakoze mu myaka yose mu gihugu cyacu by’umwihariko, byakomeje kuba ku izingiro ry’iterambere ryacu muri urwo rwego. Hari byinshi byakozwe ku ruhare rwawe na bagenzi bawe ndetse turabashimira cyane, ufite imiryango myinshi, Partners in Health ni umuryango wawe, mu Rwanda turi umuryango wawe, umuryango wacu wa Kagame ni umuryango wawe, uri mu rugo.”
“Ibyo dukoze uyu munsi ni ukuzirikana akazi kadasanzwe wakoranye natwe mu buryo bwinshi, mu guteza imbere ubuvuzi budaheza kugira ngo abaturage bacu nta n’umwe usigaye bagere kuri serivisi nziza z’ubuzima.”
Perezida Kagame yavuze ko ba Minisitiri b’Ubuzima cyangwa abandi bakora mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda nta n’umwe udashima uruhare rwa Dr. Farmer, ku buryo yari akwiye gushimirwa nk’umuntu udasanzwe u Rwanda rufite.
Nk’umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health watangije University of Global Health Equity (UGHE) i Butaro, Dr. Farmer ni na we muyobozi wayo w’icyubahiro (Chancellor).
Perezida Kagame yagaragaje Dr Farmer nk’inshuti ikomeye y’u Rwanda
Perezida Kagame yambitse Dr Paul Farmer umudali w’Igihango
Perezida Kagame yambika umudali Dr Paul Farmer
Perezida Kagame yashyikirije ishimwe Dr Paul Farmer kubera igihango afitanye n’u Rwanda
Dr Farmer yashimiye Perezida Kagame ku mudali yamwambitse
Dr. Paul Farmer yahamije ko u Rwanda rumaze kuba isomo ku mahanga
Perezida Kagame yashimye uruhare rw’ibikorwa bya Paul Farmer mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda
Madamu Jeannette Kagame, Dr. Farmer, Perezida Kagame na Ange Kagame mu ifoto y’urwibutso
Dr. Farmer na Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso
Abitabiriye uyu muhango bafashe ifoto y’urwibutso
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, Madamu Jeannette Kagame na Ange Kagame baganira
Perezida Kagame, Dr. Farmer, Madamu Jeannette Kagame na Ange Kagame
Umuryango Partners in Health ufite ibikorwa byinshi mu Rwanda
Amafoto: Village Urugwiro
Posté par rwandaises.com