Mu minsi ishize nibwo Jean Paul Turayishimye wahoze ari umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC yirukanwe, bagenzi be barimo Kayumba Nyamwasa usanzwe ari umuhuzabikorwa wungirije, bamushinja uruhare mu ibura rya Ben Rutabana.
Rutabana wari komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi yaburiwe irengero ubwo yari mu rugendo yatangiye ku wa 5 Nzeri 2019 muri Uganda. Ni igikorwa cyashinjwe umutwe wa RNC, ariko kimaze kuwucamo ibice, abayobozi bawo bagenda batungana intoki.
Mu byatumye Turayishimye yirukanwa harimo ko yari mu bantu ba hafi bateguye urugendo rwa Rutabana muri Uganda ndetse bakomeje kurukurikirana, hakiyongeraho ko yamuhuzaga n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni ibintu avuga ko iyo Kayumba na bagenzi be baba bafite amakuru, bagombaga kuyashyira ahabona mu nama baheruka gukorana. Byongeye, ngo ntahamya ko umuryango wa Rutabana wahawe amakuru aba bagabo babonye mu iperereza bikoreye.
Turayishimye avuga ko yigeze kurwanya icyifuzo cyo kwirukana Rutabana muri RNC agasaba ko ahabwa umwanya bakabanza kumwumva, ku buryo atumva uburyo ari we wirukanwe bamushinja irengero rye.
Yakomeje ati “Ibi byose ni urwitwazo, ikibazo nyamukuru ntibakivuga, nibaza ko nabwo bizagaragara.”
Mu gihe ngo hakomeje ibintu nk’ibi, ni ikimenyetso gikomeye cy’ubugambanyi buri muri uyu muryango ku buryo binagoye guhakana ko abarigishije Rutabana batari muri RNC.
Turayishimye yakomeje ati “Ni gute umuryango uramutse uvuze uti aba bantu bafitanye isano n’ibura rya Rutabana twebwe twajya hariya tukabihakana, ubona umunsi wa mbere umuntu uvuga ati ntimwirukane Ben bakavuga bati ahubwo reka abe ari wowe twirukana, abandi bavuga bati mukurikize amategeko, umuryango uratabaza, bati ‘uriya muryango ukorana na Kigali’, barangiza bati ‘Jean Paul wowe kubera ko ibyo bintu ubyamaganye reka noneho tugufatire ibyemezo uve muri twebwe, kuko utuma abantu batumenya kandi bitari bikwiriye!”
Avuga ko kwirukanwa ashinjwa ibura rya Rutabana no kumuhuza n’imitwe yo muri Congo ikuriwe na Sultan Makenga ari ibinyoma, ibintu avuga ko ari “itekinika kurusha uko barimo gushakisha ukuri.”
Yakomeje ati “Kwikorezwa ikibazo cya Ben Rutabana birenze urusyo, ariko hari igihe bazagira ikimwaro, uwo mwenda w’ikimwaro ukabajyaho bakawambara, noneho bakazabura n’aho bakwirwa kubera y’uko ikinyoma ibyo aribyo byose gishobora kugaragara.”
Yavuze ko bishoboka ko Kayumba na bagenzi be bishinja uruhare urwo arirwo rwose mu ibura rya Ben Rutabana, kuko bigoye guhimba ko ibintu byakozwe na runaka ndetse ubifitiye ibimenyetso simusiga kandi nta kintu ubiziho.
Ati “Niba uzi irengero rya Ben Rutabana ukaba uvuga uti mfite ibimenyetso simusiga, ukabyicarana wowe mu mbere, mu mfuruka zawe, umuryango urimo kurira kugeza uyu munsi, ukumva ko abanyarwanda badakwiriye kubikubaza? Wowe ukumva gusa ko bihagije kuvuga uti ni Jean Paul Turayishimiye, ibyo bintu bizabagaruka kandi nziko bizagira uruhare mu kugaragaza abo aribo, haba ubu cyangwa se mu gihe kizaza.”
Turayishimye avuga ko mu kumushinja wenyine ibura rya Rutabana, Kayumba Nyamwasa na bagenzi be barimo gushaka ibimenyetso bibakuraho icyaha kurusha gushyira ukuri ahagaragara.
Yakomeje ati “Uburyo barimo bitwara muri iki kibazo, ubwabyo birimo birasa nk’aho baba bishinja ikintu.”
Iyirukanwa rya Turayishimye riheruka gukurikira iry’abandi bari abayobozi ba RNC muri Canada, bashinjwa kwigomeka.
Barimo Simeon Ndwaniye wari Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor na Jean Paul Ntagara wari Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada akaba n’umubitsi wayo, wari uherutse guhagarikwa ashinjwa gufatira umutungo w’ihuriro.
Harimo kandi Achille Kamana wari komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada akaba n’umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau, na Tabitha Gwiza wari komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada n’umubitsi mu karere ka Windsor. Uyu Gwiza ni mushiki wa Ben Rutabana, bakaba abavandimwe ba Adeline Rwigara.
Turayishimye mu migambi yo guhungabanya umutekano
Turayishimye anavugwaho kuba umwe mu bacurabwenge b’ibitero bya gerenade byahitanye inzirakarengane mu Rwanda mu myaka ishize. Byagaragaye neza ubwo Nshimiyimana Joseph uzwi nka Camarade yagezwaga mu rukiko akurikiranyweho uruhare mu bitero bya grenade byagabwe mu isoko rya Kicukiro tariki 13 Nzeri 2013. Icyo gitero cyahitanye abantu babiri, batandatu barakomereka.
Nshimiyimana icyo gihe yivugiye ko yinjijwe muri ibyo bikorwa na Jean Paul Turayishimye ndetse ko ari na we wamuhaye amabwiriza n’amafaranga yo kujya kugaba icyo gitero.
Jean Paul Turayishimye ni na we wakoreshaga Joel Mutabazi n’abo bari bafatanyije barimo Caporal Kalisa mu mugambi wabo wapfubye wo guhitana Umukuru w’Igihugu.
Amakuru yemeza ko RNC yari yapanze kugaba igitero ku Mukuru w’Igihugu mu matora ya 2017 hagamijwe ‘guhungabanya abantu mu mutwe’. Icyo gikorwa ngo cyagombaga kujyana no kwangiza bimwe mu bikorwa remezo bikomeye ku buryo byari kugaragara ko Guverinoma itakibashije kugenzura igihugu.
Bivugwa kandi ko Turayishimye yari yategetse ibyitso bya RNC i Kigali kumukusanyiriza amakuru yose ku bikorwaremezo nk’ibiraro n’ahandi muri Kigali kugira ngo bizagabirweho igitero rimwe, bituritswe mu gihe cy’amatora ya 2017.
Ngo imyitozo yo kugaba ibi bitero yagombaga kubera muri kimwe mu bihugu bituranyi by’u Rwanda. Mu myitozo hagomba kwigishwa uburyo bwo kugaba ibitero ukoresheje ibiturika.
Zimwe mu nyandiko z’inkiko ku manza zaciriwe i Kigali zigaragaza ko akazi ko gushaka abazatera za gerenade kari kashinzwe uwitwa Patrick Rukundo, wahoze anakorera umutwe wa FDLR na RNC i Kampala.
Yifashishije kuba aba i Kampala hazwi nko mu ndiri y’abakozi ba RNC, Rukundo yahakoreraga yubaka agatsiko k’ibyitso bya RNC biri mu Rwanda.
Bivugwa ko ibitero mu matora ya Perezida byagombaga kugabwa mu byiciro bibiri. Icya mbere kwari ugushwanyaguza ibikorwa remezo bigateza akavuyo. Ibyo byari guha urwaho icyiciro cya kabiri. Ubwo nibwo abandi bantu bari kujya gukwirakwiza inyandiko ziriho ibihuha “Tracts” kugira ngo bakomeze guteza imidugararo, ubuyobozi bugaragare ko bwananiwe.
Yanditswe na Musangwa Arthur Kuya 3 Mutarama 2020