Abaminisitiri bashya muri Guverinoma barimo uw’Uburezi, Ubuzima, ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri bagiye kurahirira inshingano zabo mu muhango ugiye kubera mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu bari burahire harimo Dr Ngamije Daniel wagizwe Minisitiri w’Ubuzima; Dr Uwamariya Valentine wahawe inshingano zo kuyobora Minisitiri y’Uburezi; Dr Bayisenge Jeannette wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Mpambara Inès wagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Mu bandi bahawe imyanya bagomba kurahira harimo Tushabe Richard yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta.

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse ni umwe mu bahawe imyanya nawe mu mpinduka ziherutse gukorwa na Perezida Kagame, aho yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze.

Ni cyo kimwe na Twagirayezu Gaspard wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye asimbuye na Irere Claudette wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro.

Uko uyu muhango uri kugenda

-

 Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza ariko ko rukwiye gukomeza gukora, rugahangana n’ibibazo bihari ari ibituruka mu baturanyi n’ahandi

Ati “Twakomeza tukarushaho gukora, gukorana neza, inzego zose uko zibishinzwe, tugakorana n’abandi b’abandi, ntacyo bidutwaye kubahiriza inyungu z’abandi mu gihe izacu zubahirizwa. Ni uko bikwiriye kugenda igihe cyose.”

“Mwabonye mu ndahiro twagize, mwese nabonye mukiri bato, abenshi ni n’abadamu, mukwiye gukoresha izo mbaraga ziri aho mu buto, abategarugori nitubihuza ntabwo numva igikwiye kuba kitunanira. Ubwo nitwe tuzaba twinaniwe naho ubundi ibyangombwa byose turabifite. Nidukora ku mico, imikoranire myiza, dukora tutireba cyane, tureba abanyarwanda dukorera, ntawe mbujije kwireba ariko bijye biza bikurikira ko warebye inyungu z’igihugu cyose.”

-

  Yavuze ku bagira intege nke bagateshuka

Mu ndahiro mwagize, ngira ngo hari ubwo abantu babivuga babinyura hejuru ntibumve neza n’amagambo bariho basoma, kiriya bakubwira ngo, ntabwo uzakoresha ububasha wahawe mu nyungu zawe bwite, bivuze iki?
Aho rero niho hagoranye kenshi mu bikorwa, abenshi mu ntege nke, sinzi ko hari intege nke, ko aria bantu birumvikana ugakora ikosa, ariko hari ubwo biba intege nke nyinshi bagize barusha abandi, bagakora ibyo bakora babiganisha mu nyungu zabo bwite. Ntabwo aribyo, bisubiwemo kenshi, …inyungu rusange ni zo nziza, nizo zitugirira akamaro tukabona aheza twifuza nk’igihugu.

-

  Perezida Kagame ashimiye abemeye inshingano nshya avuga n’impamvu bamwe bahindurirwa ibyo bakoraga

Icya mbere ni ugushimira abemeye gufata izo nshingano kugira ngo bafatanye n’abandi basanze bityo dukomeza twubake igihugu cyacu. No kubahinduriwe imirimo, cyangwa abavuye ku mirimo ubwo birumvikana hari impamvu.

Impamvu ya mbere, guhindurirwa imirimo ntabwo ari ukugawa ibyo wakoraga, ahubwo muri rusange, iyo ibintu bihinduka biba bigamije kugira ngo turusheho kuba twajyana n’igihe cyangwa twakora ibyo dukora mu buryo bundi.

Hari n’abava ku mirimo bitewe n’inshingano baba batarujuje neza, ngira ngo tubivuze kenshi hano, abantu iyo bakoze neza ibyo bashinzwe, birumvikana, ndetse bakwiriye kwishima ndetse bakwiriye kuba bashimwa. Abatujuje inshingano nabo kuba bagawa nta gitangaza.

Twese ibyo dukora, ngira ngo n’uwikorera, nawe afite inshingano zo kwikorera aganisha mu nzira nziza kugira ngo ibyo akora bimugirire inyungu. Ariko nta nyungu ibaho, ibyo wavanyemo inyungu byashingiye kugirira abandi inabi.

12 :15 : Abaminisitiri n’abadepite babiri bamaze kurahira, Perezida Kagame agiye kugeza ijambo ry’umunsi ku bitabiriye iki gikorwa.

12:10: Perezida Kagame ageze mu cyumba kigiye kuberamo uyu muhango. Hamaze kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu, hakurikiyeho kwakira indahiro z’abayobozi bashya n’abadepite babiri

11 :50 : Mu mwanya utarambiranye, Perezida Kagame araba ageze mu cyumba kigiye kuberamo uyu muhango

Mpambara Inès wagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Ines Mpambara yari Umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuva mu Ukuboza 2011

Dr. Uwamariya wari umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic yagizwe Minisitiri w’Uburezi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana aganira na Lt Col Dr Mpunga Tharcisse wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze

Mukabalisa Germaine yarahiriye kuba Umudepite

Twagirayezu Gaspard yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

-

 Akanyamuneza ni kose kuri bamwe mu basirikare bakuru mu gihugu

Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Kazura Jean Bosco, aganira n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe mbere y’umuhango

11:20: Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zinyuranye bamaze kugera mu cyumba kigiye kuberamo uyu muhango

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed Ansari (hagati) aganira n’abandi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju (hagati) aganira n’abandi bitabiriye uyu muhango

Abayobozi Itegeko Nshinga n’andi mategeko biteganya ko barahira mbere yo gutangira imirimo yabo, uretse Perezida wa Repubulika ufite indahiro yihariye, barahira muri aya magambo:

“Ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y‟u Rwanda ; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzaharanira uburenganzira bwa muntu n`ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro; ko nzaharanira ubumwe bw‟Abanyarwanda; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n‟amategeko. Imana ibimfashemo.”

Mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko kigiye kuberamo uyu muhango, abayobozi batandukanye mu nzego za leta ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bamaze kuhagera.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibigenerwa abiteganyije muri RSSB, Dr Hakiba Solange (wambaye umutuku) aganira n’umwe mu bitabiriye uyu muhango

Mu cyumba cy’Inteko Rusange abantu batangiye kugeramo, ku buryo mu gihe kitarambiranye umuhango nyir’izina w’irahira uraba utangiye

Amafoto: Himbaza Pacifique

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article

Posté par rwandaises.com