Perezida Kagame yavuze impamvu yatumye abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), batagiranye inama yiga ku ngamba zihuriweho zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu karere, ashimangira ko ubufatanye mu gukemura iki kibazo rusange ari yo nzira nziza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame, yavuze ko kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu karere ku rwego rwa EAC, hari inama zagiye zikorwa zirimo iy’abaminisitiri b’ubuzima n’abashinzwe ibikorwa by’umuryango kandi bemeranyije ingamba rusange zo kurwanya icyorezo.

Iyi nama yafatiwemo ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus no gushyiraho ingamba zo guhangana n’ingaruka yateza mu Karere. Ibihugu binyamuryango byasabwe korohereza amakamyo n’imodoka zitwaye ibicuruzwa, ndetse bigashyiraho uburyo bwo gusuzuma ababitwaye ku mipaka yabyo.

Perezida Kagame yavuze ko izi ngamba zidahagije kuko hagikenewe izindi nama n’imbaraga zihuriweho ku kurwanya icyorezo mu karere, ari nayo mpamvu abakuru b’ibihugu bagerageje kugirana inama ngo batange umurongo ngenderwaho ariko ntibikunde.

Ati “Ntiyabayeho kuko umubare w’ibihugu bitatu, bitewe n’inzira zikoreshwa muri EAC, aho ibihugu binyamuryango byose bigomba kuboneka muri iyo nama igiye kuba. Ibyo ntabwo byabaye kuko abahagarariye ibihugu bitatu batabashije kwihuza n’abandi twese dusigaye, muri iyo nama”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubwo bushake bwo kongera gukora inama y’abakuru ba EAC, bwakomeje no ku nshuro ya kabiri kugira ngo inama ibe ku yindi tariki inyuze buri wese ariko nanone bikagaragara ko nta n’umwe witeguye kuyitabira.

Ati “Mu by’ukuri, hano twashegeshwe cyane n’inzira zo gukoramo inama kuruta ikibazo gihari. Mu yandi magambo, inshingano duhuriyeho ndetse n’ikibazo dufite, ni aho inzira zo gukora ikintu runaka zigirwa iz’ibanze kurenza ikibazo gihari”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko hari ibindi bibazo umuryango wa EAC, ukwiriye gukoranaho ugashakira ibisubizo binyuze mu koroherezanya no gushyira hamwe, cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwa byambukiranya umupaka nk’amakamyo n’abayatwara.

Ibihugu bya EAC bikomeje guhura n’imbogamizi ikomeye y’ubwiyongere bw’abatwara amakamyo yambukiranya imipaka n’ababafasha bakomeje kwandura icyorezo cya Coronavirus ku bwinshi.

Perezida Kagame yagize ati “Nk’uko mwabibonye ku ruhande rw’u Rwanda, turimo kubona iki kibazo. Mu gihe twafashe ingamba zo kucyitaho no guhagarika virus, mu by’ukuri turabizi ko twari dufite abantu benshi bakize kuruta abakirwaye, abari mu kato, ariko mu buryo butunguranye, ibikorwa byambukiranya imipaka byazanye indi mibare byihuse kandi turimo kugerageza guhangana na byo”.

Ku rundi ruhande ariko Umukuru w’Igihugu avuga ko “Nta buryo bwiza bwo guhangana na byo burenze kubinyuza mu butwererane n’akarere, gushyira hamwe no kumvikana umwe ku wundi kugira ngo dukemure iki kibazo duhuriyeho”.

Perezida Kagame yasubije ababona ko kuba EAC idashyira hamwe mu gushakira igisubizo icyorezo cya Coronavirus, byaba biterwa n’icyuho mu buyobozi bwayo arangaje imbere.

Yavuze ko afite inshingano nk’umuyobozi wa kimwe mu bihugu binyamuryango ndetse akanaba umuyobozi wa EAC, ariko ‘kuba umuyobozi w’umuryango uba ufite inzitizi runaka zikubuza gukora byinshi wagakoze nubwo waba ushaka kubikora’.

Yashimangiye ko nubwo uba uri Umuyobozi wa EAC, ibihugu bikomeza kwiyobora ubwabyo mu buryo bubinogeye ariko asanga gukorera hamwe kugira ngo bihangane n’ikibazo kibyugarije ari ingenzi kuruta ibindi byose.

Kugeza ubu mu Rwanda abanduye Coronavirus bamaze kuba 207 mu gihe 93 bayikize, ntawe irahitana. Mu Burundi bamaze kuba 11, umwe niwe wapfuye naho bane barayikize.

Muri Tanzania abanduye ni 299 abapfuye ni 10 naho 48 bamaze kuyikira. Uganda abanduye ni 79 muri bo 46 barayikize ntawe irahitana. Muri Sudani y’Epfo ni batandatu nta wurayikira cyangwa ngo apfe ayizize. Muri Kenya ni 363 muri bo 14 yarabishe naho 114 bamaze kuyikira. Perezida Kagame yavuze ko EAC ikeneye gushyira hamwe mu guhangana na Coronavirus Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere mu buryo bw’ikoronabuhanga Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yitabiriye iki kiganiro Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije na we yitabiriye iki kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye n’itangazamakuru Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga bitabiriye iki kiganiro

https://igihe.com/amakuru/