Perezida Paul Kagame yatabarije Umugabane wa Afurika, umaze igihe kinini uhezwa mu miryango n’ahandi hafatirwa ibyemezo bikomeye bireba Isi n’ahazaza hayo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu Nteko Rusange ya 78 Loni, ihurije hamwe abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma zitandukanye hirya no hino ku Isi.

Mu ngingo z’ingenzi Perezida Kagame yagarutseho, harimo guha umwanya Afurika ahafatirwa ibyemezo bitandukanye biyireba ndetse n’ibireba isi muri rusange.

Ati “Turacyafite urugendo runini. Afurika ikeneye byihuse guhagararirwa mu miryango ifatirwamo ibyemezo birebana n’ahazaza hacu. Nayo kandi igomba kuba yiteguye kuvuga mu ijwi rimwe.”

Umugabane wa Afurika uherutse kugirwa umunyamuryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi (G20) nyuma y’imyaka isaga icumi itumirwa nk’umushyitsi. Ni mu gihe uyu mugabane umaze igihe usaba guhabwa umwanya uhoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni, gafatirwamo imyanzuro ikomeye irebe isi.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku bundi busumbane bwigaragaza mu bigo mpuzamahanga by’imari, bitanga inguzanyo ku bihugu bitandukanye.

Akenshi ibihugu byo muri Afurika, bisabwa inyungu nyinshi hitwajwe ko nta cyizere cy’uko ayo mafaranga azagaruzwa, mu gihe ibindi bihugu byo ku yindi migabane nta mananiza nk’ayo bishyirwaho.

Ati “Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bihanganye n’inyungu nini ku nguzanyo mu buryo budasobanutse. Dukeneye ubufatanye bwuzuye mu gukemura iki kibazo. Natwe mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere dufite inshingano zo kubazwa uburyo ducunga umutungo wacu.”

Yavuze ko bizajyana n’amavugurura y’ibigo by’imari mpuzamahanga.

Perezida Kagame kandi yasabye impinduka mu buryo bwo kugarura amahoro no guhosha amakimbirane ku Isi kuko uburyo bikorwa kuri ubu bisa nk’ibidatanga umusaruro.

Yongeye guhamagarira amahanga kugaragaza ubushake mu gukemura amakimbirane n’intambara biri hirya ni hino ku Isi.

Ati “Kugeza ubu nta kimenyetso cy’uko amakimbirane ariho ashobora kurangira mu gihe cya vuba. Nta n’icyizere kiva ku bantu bavuga rikumvikana cy’uko ayo makimbirane ashobora kurangira. Inzirakarengane zizakomeza kwikorera uwo mutwaro wo kuba mu makimbirane. Ibi ni akarengane gakabije.”

Perezida Kagame kandi yavuze ku kibazo cy’abimukira, agaragaza ko u Rwnada rwiteguye gufatanya n’abafatanyabikorwa mu kugishakira igisubizo, rushingiye ku “bunararibonye bwacu n’ububabare bwo kubaho ntacyo ufite, utanafite aho wita mu rugo.”

Yagaragaje ko imyaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, yasigiye u Rwanda isomo n’umuhate wo kutazongera kwemera ko ibyabaye bisubira.

Ati “U Rwanda, isoko y’ubufatanye bwacu ituruka ku muhigo twihaye wo kutazongera na rimwe kwemera gusubira kw’amahano yatubayeho mu myaka hafi 30 ishize. Turashimira abadufashije muri uru rugendo bose mu gihe twitegura kwibuka imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.” https://www.youtube.com/embed/8X9Al1lGKzM

Amafoto: Village Urugwiro

https://igihe.com/politiki/article/perezida-kagame-yavuganiye-afurika-ihezwa-ahafatirwa-ibyemezo-bikomeye-bireba