Muhongerwa Florence
GASABO – Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha Ubushinjacyaha Bukuru, aragaragaza ko hari uburyo bushya urwo rwego rwavumbuye umutungo wa Leta unyerezwamo hitwajwe amasezerano y’inyongera ku masoko aba yatanzwe na Leta.
Raporo yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA) igaragaza ko mu bigo 148 byatanze amasoko ya Leta byasabwe raporo y’amasoko byatanze, 86 bingana na 58 % ni byo byatanze iyo raporo, muri byo 12 hakaba haragaragaye ko byarenze ku mabwiriza yo kutarenza 20 % by’agaciro k’isoko ryatanzwe.
Iyo raporo yashyikirijwe Ubushinjacyaha Bukuru ku wa 25 Kanama 2009 ikaba ari iy’imyaka ya 2007 na 2008.
Iyo raporo nk’uko byatangajwe na Nkusi Augustin, igaragaza ko agaciro k’amasoko yatanzwe n’ibigo 86 byatanze raporo ari amafaranga y’u Rwanda miliyari 5.2, ayo Leta imaze gutanga ku masezerano y’inyongera arengeje 20 % akaba angana na miliyari 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nkusi yakomeje avuga ko iperereza rigiye gutangira ku bagize uruhare mu gukora amasezerano y’inyongera arengeje 20 %, ibizarivamo bikazashyikirizwa inkiko mu gihe cya vuba kuko habayeho kutubahiriza itegeko rya RPPA mu ngingo yaryo aho ribuza kutarenza 20 % by’agaciro k’isoko ryatanzwe mu gihe habayeho amasezerano y’inyongera.
Ikindi yavuze ni uko Ubushinjacyaha buzakurikirana abandikiwe basabwa raporo ntibasubize RPPA, umuntu akaba atabura kwibaza niba ibyo bigo, imishinga cyangwa se za Minisiteri byose hamwe bingana na 62 byanze gusubiza ari uko byubahirije itegeko rya RPPA cyane cyane ingingo yo kutarenza 20 % by’agaciro k’isoko ryatanzwe mu gihe habayeho amasezerano y’inyongera.
Muri ibyo byo gukora amasezerano y’inyongera arengeje 20 %, Nkusi yatanze urugero ku iyubakwa ry’ibiro by’Intara y’Iburasirazuba rivugwamo Mutsindashyaka Théoneste wari Umuyobozi w’Intara, aho isoko ryatsindiwe ryari miliyari 1.7 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma hagakorwa andi masezerano atatu y’inyongera, aya mbere akaba yari afite agaciro ka miliyari 330, aya 2 angana na miliyoni 675, ayo manyanga aza gutahurwa hamaze gukorwa andi ahwanye na miliyoni 525 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu rwego rwo kurwanya iki kibazo nk’uko Nkusi yabitangarije, hakozwe itegeko rishya ryerekeye itangwa ry’amasoko ya Leta ryasohotse mu igazeti ya Leta, imwe mu ngingo zirigize ikaba ivuga ko nta masezerano y’inyongera arengeje 20 % by’agaciro k’isoko azongera kwemerwa.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=283&article=8821
Posté par rwandaises.com