Kuwa 2 tariki 15/12/2009 mu masaha ya mu gitondo nibwo ama websites menshi yo mu Rwanda yabashije gufatwa n’umu hacker wo muri Turukiya uzwi ku izina rya Alemin Krali ubwo yageragezaga kuyahindura agashyiraho ubutumwa bwe bwite.

Iyo wafunguraga website imwe muzo yafashe wahitaga ubonaho ifoto ye iri mu ibendera rya Turukiya hanyuma hashira akanya gato cyane ukumva indirimbo igenda neza gahoro iherekejwe n’ijwi ry’umugore wayicuranze.

Ama websites yafashwe ari mu nzego zitandukanye haba iza guverinoma y’u Rwanda, uhereye muri minisiteri y’intebe ukageza no ma minisiteri atandukanye, iz’abikorera ku giti cyabo, iz’ubucuruzi bunyuranye hamwe n’izindi.

Kandi na none ama websites yakubiswe n’izo nkuba akaba ari ahabwa imbaraga na Content Management System (CMS) yitwa Joomla. Iyi irakunzwe cyane ku isi hose ndetse no mu Rwanda abantu benshi bakaba bamaze kuyimenya.

Ibyo bikaba bivuga ko ama websites ahabwa imbaraga n’izindi CMS nka Drupal, SPIP, hamwe n’izindi, atigeze afatwa. Hacker Alemin Krali rero akaba yaribasiye ububiko (server) bubiri aribwo Artel International, http://artel.rw, hamwe na Kaneza Corporation, http://kaneza.rw.

image
Dore uko usanga izo website zabaye hacked zimeze

Hari zimwe muri websites nyinshi za guverinoma y’u Rwanda rero zibitse (hosted) muri Artel International kandi zikaba zihabwa imbaraga na Joomla. Izo zose zafashwe n’uyu mu hacker umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Muri zo harimo primature.gov.rw, minaffet.gov.rw, embassy.gov.rw, minagri.gov.rw, rwandadiaspora.gov.rw hamwe n’izindi.

Zimwe muri websites z’ibigo n’abikorera ku giti cyabo harimo iya Tigo Rwanda, http://tigo.co.rw, ikinyamakuru The Rwanda Focus, http://focus.rw, hakabamo site ya Federation y’umupira w’amaguru, http://ferwafa.rw, hamwe n’izindi zitandukanye nka http://rwandacafe.com n’izindi.

N’ubwo uyu Alemin Krali yabashije kwandika ibyo ashatse kuri aya ma websites, ariko icyiza cyane ni uko atigeze abasha kwinjira mu mutima wazo (database). Ibyo bikaba bivuga ko aba web masters bafite amahirwe menshi cyane yo kongera kuzanzamura websites zabo.

Uko byose byatangiye

Jye nkora website ya Federation, http://ferwafa.rw, ndetse nkaba nafite n’akamenyero ko kureba uko yifashe buri minota 30 mu gihe cyose hakiri ku manywa. Igihe nyacyo rero cyarageze hanyuma ndebye ndikanga mbanza kugirango nanditse nabi.

Nakomeje gushishoza ariko nza gusanga ntigeze nibeshya. Ubwo umutima wahise unsimbukana uwo mwanya noneho ntangira kumva mbize icyuya cyinshi. Intoki zaratitiraga kuburyo ntashoboraga no gukoresha keyboard.

Maze gutuza gato rero nahise nigira inama yo kureba uko andi ma sites abitse muri Kaneza Corporation byifashe. Nahereye kuri http://focus.rw nsanga ni uko; njya kuri http://rwandacafe.com n’aho nsanga ni uko. Ubwo nibwo napfuye gutuza gato kuko nabonye ko atari jye uyu Alemin Krali yari agambiriye kononera gusa ahubwo ari servers zacu.

Ariko birumvikana ko bitari kumpa amahoro kuko byanze bikunze nagombaga guhangayika. Natangiye kwibaza niba nza gutangira kubaka website yacu bundi bushya biranshobera.

Hashize akanya gato gusa mpita mpamagara Kaneza, nyiri Kaneza Corporation mubwira uko ibintu byifashe ndetse nanamubwira ko ama websites yose abitse iwe akoresha Joomla yamaze gucakirwa.

Nawe yahise ambwira ko agiye kureba uko byifashe. Yarebyemo asanga ariko bimeze koko ariko asanga amazi atararenga inkombe.

Ubwo nahise ninjira aho banyura bagiye gushyira ibintu kuri site (administration panel) ariko naho nsanga mu by’ukuri hamaze gufatwa ku buryo ntari no kubasha kwandika itangazo kuri website ribwira abakunzi ba football ko dufite ikibazo muri uwo mwanya.

Muri make naheze hagati y’inyanja!

image
Hacker Alemin Krali ntatinya gushyira izina rye kuma websites yasenye

Ikibazo naje kugikemura

Nyuma y’iminota itari mike nibaza uko nabigenza kugirango site yacu igarukeho, nibwo naje kwigira inama yo gukoresha FTP noneho nkareba files zahinduwe izo arizo. Narebyemo nsanga irimo ijambo index, default, hamwe na main yose yahinduwe.

Nahise njya kuri Internet hanyuma nkora download ya Joomla ihwanye (version) n’iyo nkoresha. Nafashe umwanya munini guhera ku gicamunsi kugera mu masaha ya nimugoroba ngenda nzisubiza mu buryo.

Uko namaraga umwanya mpindura ni nako najyaga muri browser (Firefox) nkasanga no kuri website biragenda bizanzamuka gahoro gahoro kugeza ubwo byose naje kubirangiza hanyuma site ya Federation irongera isubiraho.

Nibazaga uko abanyamakuru ba siporo baza kubifata baramutse badasobanukiwe neza n’ibyabaye ariko mu masaha ya nimugoroba nibwo aba Radio Salus babivuze kandi banabwira Abanyarwanda ko ikibazo cyakemutse.

Icyanshimishije cyane ni ukuntu bo bari bazi neza ibyabaye kandi bakaba banazi ko bisanzwe bibaho n’ahandi henshi ku isi nk’ibiherutse kuba ku ma websites ya guverinoma ya USA ubwo yibasirwaga n’abashinwa.

Inama natanga

Umuntu wese waba ufite ikibazo nk’iki muri iki gihe yakoresha FTP hanyuma akaba ahinduye index.html cyangwa se index.php akabwira abasomyi ko ari gutunganya site ye mu gihe akirwana intambara yo kuyizanzamura. Bikore ubu kugira ngo abasomyi badakuka umutima.

Kandi nurangiza gukora ibyo uhite ugenda usimbuza za files zose zavuzwe hejuru. Birashoboka ko waba warakoresheje extensions kanaka, http://extensions.joomla.org, ubwo nazo biragusaba kuba ukizifite ahantu kugirango nazo uzizanzamure.

Note: Kugeza ubu, ama sites yose yafashwe biracyameze gutyo usibye iya Federation, http://ferwafa.rw, hamwe n’iya Tigo Rwanda, http://tigo.co.rw, zahise zinzamurwa mu masaha make.

Foto:Eric Bright
Ni inkuru ya Eric Bright /Chief Designer Architect,
Fédération Rwandaise de Football Association

Posté par rwandaises.com