Hagati Perezida Paul Kagame, iburyo Minisitiri Musoni James, ibumoso Guverineri wa BNR, bwana Kanimba François

Perezida Paul Kagame yasabye ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’Igihugu kwiheraho mu birebana no gutanga serivisi nziza kubabagana ikaba intangarugero ku bindi bigo isanzwe ikorana nabyo, asaba ko ingamba nk’izo zafatwa kandi zikagaragarira buri wese.
Ibyo Umukuru w’igihugu yabibwiye abakozi ba B.N.R ku ya 17 Kanama 2009 mu ruzinduko yari yagiriye muri iriya banki.   Akaba ari muri gahunda ye yo gusura bimwe mu bigo bya Leta bikorera mu Rwanda.
Ku ngingo ijyanye no gutanga serivisi nziza ari nabyo bituma umusaruro wiyongera, Perezida Kagame asanga serivisi abantu bahabwa zagombye gushingira kubigezweho yise « modernisation » cyangwa ku biba bikenewe muri icyo gihe naho abantu bagana.  Umukuru w’igihugu aboneraho kunenga hamwe na hamwe mu Rwanda aho usanga serivisi zitangwa ziba zitajyanye n’igihe.  Ati « Ni ikibazo kinini tugomba twese gushakira ibisubizo na BNR irimo ».

Basabwe gutekereza bareba imbere

Mu ijambo ririmo ubutumwa bwe, Perezida w’u Rwanda yibukije abakozi ba BNR ko ari ngombwa gukora batekereza bijyanye n’igihe ndetse ngo hari naho bashobora gutekereza imbere y’igihe. Ati « Iyo uri mu mwaka wa 2009 ibitekerezo n’ibikorwa byawe bikiri mu myaka ya 1990 haba hari ikibazo ».
Ku birebana no kunoza imkorere haba mu bigo ndetse n’ahandi, Perezida Kagame yabwiye abakozi ba B.N.R ko isuzumamikorere no kubazwa ibyakozwe yise « Evaluation na Accountability » ari umuco mwiza hagamijwe gusobanukirwa aho abantu bagana n’intego rusange y’igihugu. Ati « Ku bandi bamaze kugera aho bifuza umukozi niwe ubwe wikorera isuzuma bigatuma amenya aho asabwa kongera imbaraga ngo yuzuze inshingano ze, natwe niho twifuza kugera ».

Ubushobozi bugomba kubakwa bidasubirwaho

Ku ngingo yerekeranye n’ubushobozi mu bakozi, Perezida Kagame yagaragarije abakozi ba Banki Nkuru y’Igihugu ko ubushobozi bugomba kubakwa bidasubirwaho, asobanura ko umukozi atakabaye yishimira kugawa, ari byo yise « Mediocrity » cyane ko ngo hari hamwe biboneka aho akazi gakorwa mu buryo budahagije aho usanga birondereza.
Umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu bwana Kanimba François nyuma yo kwakira Umukuru w’Igihugu yagarutse ku nshingano z’ingenzi za B.N.R. zirimo aho politike y’igihugu yo gucunga ifaranga ry’igihugu igeze ishyirwa mu bikorwa, igikorwa cyo kugenzura imikorere y’amabanki n’ibindi bigo by’imari, iby’ubwishingizi n’ubwiteganyirize.
Mu ijambo ry’umuyobozi wa B.N.R yaboneyeho gusobanurira Perezida Kagame ibirebana no gucunga amadovize akoreshwa mu buhahirane mpuzamahanga n’inama B.N.R igira Leta mu bijyanye na politike y’imicungire y’ubukungu bw’igihugu.

 

Twagira Wilson

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1914a.htm

Posté par rwandaises.com