Vincent Biruta, Perezida wa Sena (Foto / Arishive)

Nzabonimpa Amini

KIGALI – Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 71 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ibihembwe bya mbere bisanzwe by’Inteko Ishinga Amategeko bitangira ku wa 5 Gashyantare buri mwaka 2010 saa cyenda z’amanywa, akaba ari muri urwo rwego Imitwe Yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 5 Gashyantare 2010 izatangira igihembwe cya mbere gisanzwe cy’umwaka wa 2010. Iyi nkuru ikaba ikeshwa Habimana Augustin, Umuyobozi Mukuru w’Itangazamakuru mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bimwe mu biteganyijwe kuzigwa ku ikubitiro muri iki gihembwe cya mbere harimo gusuzuma no gutora imishinga y’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, gusuzuma raporo n’inyandiko zinyuranye zerekeranye n’imirimo y’Inteko no gusuzuma raporo zigezwa ku Nteko Ishinga Amategeko n’inzego ziteganywa n’Itegeko Nshinga nk’urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’izindi.

Uretse ibyo bikorwa bihuriweho n’Imitwe Yombi, Sena by’umwihariko izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo ateganywa mu ngingo ya 9 n’iya 54 z’Itegeko Nshinga ndetse no kwemeza bamwe mu bayobozi bajya mu nzego za Leta.

Nyuma yo gutangiza imirimo y’igihembwe cya mbere gisanzwe cy’umwaka wa 2010 ku wa 5 Gashyantare 2010, hateganijwe ko Sena izasuzuma raporo ya Komisiyo y’Igenzura ishinzwe gusesengura ibijyanye n’imikoreshereze y’inkunga yo gusana ibyangijwe n’imvura, umuyaga n’umutingito byabaye mu mwaka wa 2008 mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umutwe w’Abadepite wo uteganijwe ko uzasuzuma raporo ya Komisiyo y’Ubumenyi, Uburezi, Umuco n‘Urubyiruko ku ngendo yakoze mu Ntara n’Umujyi wa Kigali kuva ku wa 24/4 – 27/06/2009; ubwo yasuraga amashuri abanza n’ayisumbuye, ukazanasuzuma raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu ngendo yakoze mu Ntara n’Umujyi wa Kigali kuva kuwa 23/09 – 5/10/2009 mu rwego rwo kumenya uko ibikorwa by’ingufu n’amashanyarazi na gazi bimeze hirya no hino mu gihugu.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=351&article=12106

Posté par rwandaises.com