Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara na Dr Jean Paul Kimonyo muri HuffingtonPost, aribaza umuntu waba abereye cyangwa ukwiriye gushyira imanza ku Rwanda. Atanga ingero nyinshi zifatika zerekana uburyo U Rwanda rwiyubatse ku rwego rwo hejuru ugereranije n’ibibazo bikomeye rwanyuzemo. Dore inyandiko ye.

Muri Mata, Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka rya Politiki FDU-Inkingi, yatawe muri yombi ashinjwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba. Ubushinjacyaha bwaje gushyira ahagaragara ibimenyetso bimushinja ibyaha aregwa.

Abakurikiranira hafi amakuru bihutiye kwamagana itabwa muri yombi rye bavuga ko ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ukuntu nta rubuga rw’ubwisanzure mu bya politiki ruri mu Rwanda mu gihe hitegurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Uku niko abakurikiranira hafi ibya politiki bo mu bice bitandukanye by’isi basobanura politiki y’u Rwanda. Ibi ariko byagaragaje ukutamenya gukabije imigendekere y’ibyaranze politiki y’u Rwanda nyuma ya Jenoside, ndetse no kutamenya uruhererekane rw’ibikorwa byakozwe mu myaka 10 biza kugeza aho Ingabire afatwa.

Ku itariki 2 Werurwe 1999, ba mukerarugendo bagera ku 8, barimo Abongereza 4, Abanyamerika 2 n’abandi 2 bakomoka muri New Zealand, bashimuswe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda mu ishyamba rya Bwindi, mu gice cya Uganda ahatuye ingagi zo mu misozi u Rwanda rusangiye na Congo Kinshasa.

Icyo gikorwa cyakozwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa ALIR, wari ugizwe n’aba Ex-FAR ndetse n’Intangondwa z’Interahamwe zasize zikoze Jenoside mu 1994 mu Rwanda. Nyuma gato, ALIR yaje guhindura izina yiyita FDLR (Forces de Democratiques de Liberation du Rwanda), ibi byatumye Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira umutwe wa ALIR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku isi.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2009, umuyobozi mukuru wa FDLR, Ignace Murwanashyaka, ndetse n’uwari amwungirije, Musoni Straton, bafatiwe mu Budage batabwa muri yombi bashinjwa gukora ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse no kuyobora umutwe w’iterabwoba.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2009, Itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye rigizwe n’Inararibonye ku gihugu cya Kongo Kinshasa zashyize ahagaragara raporo igaragaza ko abayobozi ba FDLR bagiranaga n’abanyamuryango ba FDU-Inkingi bo mu Bubiligi ibiganiro kuri telefone ndetse kandi ko Ingabire Victoire, umuyobozi wa FDU, yitabiriye amanama ndetse n’ibiganiro byamuhuzaga n’abambari ba FDLR.

Amezi abiri nyuma yaho, mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, Ingabire Victoire yagarutse mu Rwanda mu rwego rwo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ataha. Yari aherekejwe na Joseph Ntawangundi, wakatiwe muri 2007 igihano n’urukiko Gacaca n’ubwo atari ahari, azira kuba yaragize uruhare muri Jenoside yo 1994, icyaha yaje kwiyemerera ubwe mu gihe benshi ku isi bagaragaje kumuvuganira bavuga ko arengana.

Ibitangazamakuru by’amahanga ndetse n’Imiryango Itegamiye kuri Leta byihutiye kwemeza ko nyuma yo guta muri yombi abatavuga rumwe nayo, ndetse n’ibindi bikorwa bya guverinoma byo gufunga ibitangazamakuru, ko ari ibimenyetso simusiga by’uko iki gihugu kigana mu murongo w’ibindi bihugu bya Afurika birangwa n’igitugu ndetse n’umwuka mubi, n’ubwo rwari, U Rwanda, rwaragerageje kwitwara neza igihe kinini.
Abandi, barimo umuyobozi wa Human Right Watch,

Kenneth Roth, bavuga ko ibikorwa Leta ikomeje gukora biri kwenyegeza umwuka mubi uvanzemo isura nshya y’ikibazo cy’amoko ndetse n’impagarara. Nyamara umubare munini w’Abanyarwanda si ko ubibona.
Ni nde ubereye gushyira imanza ku Rwanda? Abagize uruhare mu kubaka umurongo warwo wa Politiki banawemera, bazi neza amateka yaranze u Rwanda ndetse n’amarorerwa baciyemo ? Cyangwa aba bakomeje gushakisha kubura hasi kubura hejuru ibimenyetso bishya by’uko hari umwuka mubi ku buryo ahubwo banabihimba, haramutse habaye umwuka mubi n’ubundi aba si bo baba aba mbere mu guhunga ?

Umurongo ngenderwaho wa politiki uriho ugendanye n’uburyo igihugu kigenda cyiyubaka birenze kure imitekerereze ya politiki y’abantu bamwe. Uyu murongo washyizweho mu 1998 ubwo abari bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, bo mu mashyaka yose, abanyabwenge ndetse n’abarokotse ubutegetsi bwo hambere, yaba Repubulika ya mbere yewe n’iya kabiri, bagiranaga ibiganiro byategurwaga buri wa Gatandatu mu gihe cy’amezi arenga icumi hagamijwe kubonera ibisubizo ibibazo bibiri: Ni iyihe nkomoko y’amarorerwa yabaye mu Rwanda? Ese ni iki cyakorwa kugira ngo u Rwanda rwongere rwiyubake? Rugire amahoro n’ituze.

Muri icyo gihe, buri Cyumweru hategutegurwaga ikiganiro kuri radio, aho abanyamakuru babazaga abantu baturutse mu mpande zitagiye zivuga rumwe mu mateka ya hafi, banakira ibibazo by’abaturage kuri telefone mu gihe cy’amasaha atari macye.
Ibyo biganiro byakurikirwaga na benshi, kuri bamwe ni bwo bari batangiye kwibonera ugusubirana kw’ibintu nyuma y’amarorerwa yatwaye ubuzima bwa benshi muri bo. Mu cyaje kujya cyitwa “Inama zo mu Rugwiro” ni ho havuye gahunda zitandukanye z’igihugu nka: Gacaca, Kwegereza Ubutegetsi Abaturage, Itegeko Nshinga rya 2003, Vision 2020, Urwego rw’Umuvunyi, Polisi y’Igihugu, n’ibindi. Icyari kigamijwe nuko izo gahunda zose zakuzuzanya.

“Mu gihe cy’imyaka icumi ishize abanyarwanda baba babona bate iterambere rimaze kugerwaho? Mu 2007, ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwongerewe kuri lisiti y’ibihugu byakorewemo ubushakashatsi buzwi nka ‘World Values Survey’. Bwakorewe mu bihugu 55 birimo ibyo mu bihugu byateye imbere byo mu Burayi, bimwe mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ndetse na bicye mu bihugu bikennye. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rufite umubare munini kurusha ahandi w’abantu bemezaga ko icya ngombwa cyane ku gihugu cyabo ari ukugira imbaraga zikomeye za gisirikare;U Rwanda rwagize umubare wa kabiri munini w’abantu bavugaga ko bafitiye icyizere inzego za Polisi ndetse n’umwanya wa gatatu mu kugirira icyizere Inteko Ishinga Amategeko.

U Rwanda rwabaye urwa 6 mu kugirira icyizere amashyaka ya politiki. Muri ubu bushakashatsi, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 3 uturutse inyuma mu gice cy’abaturage cyemera ko umubare munini w’abantu ari abo kwizerwa, aha rwagize 5% gusa.”

Ibi byerekana ukuntu abaturage bafitiye icyizere inzego zo hejuru za Leta, bacye muri bo ni bo bagaragaje kugirira abantu icyizere, ibyavuye muri ubu bushakashatsi bimeze nk’ibyavuye mu bundi bushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa.

Hakomeje guterwa intambwe igaragara mu bijyanye n’abaturage mu kwizerana. Mu gihe Inkiko Gacaca zari zegereje umusozo, umwuka utari mwiza wari watangiye kugaragara umwaka ushize wagiye ugabanuka.

Mu gihe gishize twari mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside, umuvugizi wa Polisi yatangaje ko ugereranije n’ibihe byo kwibuka mu myaka yashize, aho wasangaga abacitse ku icumu bahohoterwa mu buryo butandukanye, igihe cyo kwibuka muri uyu mwaka cyaranzwe n’ituze, nta bikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu byagaragaye. Hano umuntu yabonamo ko icyizere mu baturage kigenda cyiyongera.

Inkuru yanditswe na Dr. Jean Paul Kimonyo muri The HuffingtonPost, ishyirwa mu kinyarwanda na Murindabigwi Meilleur afatanije na Moise Tuyishimire

 

http://www.igihe.com/news-7-11-4628.html

Posté par rwandaises.com