Prof Chrysologue Karangwa uyobora iyo komisiyo yavuze ko bigaragara ko ukwiyamamaza kw’abakandida 4 kuri kugenda neza, n’ubwo hamwe na hamwe nk’umukandida ashobora gukerererwa, ugasanga bidindiza abaturage baba baturutse kure baje kumwumva. Iki kibazo cyo kutubahiriza igihe ku bakandida rero ngo kikaba kiri kugaragara cyane muri iki gihe cyo kwiyamamaza.
Prof Karangwa kandi yagize icyo avuga ku byanditswe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda mu nkuru ivuga ko ishyaka PSD hari ibyo rikora bitemewe nko kumanika impapuro zamamaza ku mazu y’abantu batabibasabye, guha abana impapuro (dépliants) ziriho amatwara ya PSD ngo bazishyire ababyeyi, n’ibindi. Aha Prof Karangwa yavuze ko nta muntu n’umwe wigeze agira icyo abagezaho yinubira ibyo bikorwa. Ati “ Ibyo ni ibihuha. Ni nk’uko twamenyeye mu muhanda ko umukandida Mukabaramba yavuye mu kwiyamamaza kandi ntibyari byo. Ni ukubyitondera!”
Ikindi yavuze ni uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itavugira imitwe ya politiki.
Ese abanditse kuri lisiti y’itora ariko badafite indangamuntu nabo bazatora?
Ikindi komisiyo y’amatora yibutsa ni uko abantu biyandikishije kuri lisiti y’itora ariko
1. bakaba barabuze indangamuntu zabo,
2. bujuje impapuro zisabwa ngo babone indangamuntu ariko zikaba zitarabageraho;
3. batarifotoreje igihe,
bose bazahabwa urupapuro rutangwa n’umukuru w’umudugudu muri iyi minsi amatora ataraba. Ibi bizafasha abantu bavugwa muri izo nzego 3 kwitabira amatora nta nkomyi.
Ikindi Prof Karangwa yagarutseho imbere y’abanyamakuru bigenga n’aba leta ndetse n’indorerezi mpuzamahanga ni ubwigenge bwa Komisiyo ayoboye, aho yashimangiye ko ntawe uyigenga cyangwa ngo ayibwire icyo ikora, n’iyo yaba umuterankunga w’umunyamahanga.
Kayonga J