Yanditswe  na Ruzindana RUGASA

Nyuma y’aho uwahoze ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Stuart Symington, asoje imirimo ye mu Rwanda, Perezida Obama yagennye ugomba kumusimbura ariwe Don Koran wemeza ko u Rwanda rufatiye runini aka Karere ruherereyemo ndetse n’ahandi muri Afurika.

Ibi, Koran ugiye guhararira igihugu cye mu Rwanda yabitangaje ubwo yagiraga icyo avuga ku Rwanda ari imbere ya Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nk’uko grandslacs.info dukesha aya makuru ibivuga.

Yagize ati : “U Rwanda rwamenyekanye cyane muri Amerika kubera Jenoside yo mu 1994 yarusize aharindimuka ; ibi nabibonye ubwo nahakoreraga kuva mu 1999 kugeza mu 2001”.

Ambasaderi Koran akomeza agira ati : “Nyamara ariko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara muri byinshi kandi rufitiye akamaro kanini akarere ruherereyemo ndetse no hirya yako. N’ubwo hakigaragara amahoro n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, nabyo twizera ko bizagera aho bigakemuka”.

Na none kandi Don Koran yasobanuriya abasenateri ko intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye no kubaka ibikorwa remezo, kuzamura uburezi, kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi (nko muri Haiti na Sudan) no guteza imbere ishoramari ari ibintu bigaragara rwashimirwa.

Imbere y’abasenateri bashinzwe ububanyi n’amahanga kandi, Don Koran yagaragaje ko yashimijwe n’uruhande Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ahagazeho mu kibazo cya Leta ya Libiya n’abayirwanya.

Don Koran yemejwe na Perezida Obama mu kwezi kwa Mata uyu mwaka ; aje mu Rwanda asimbuye Stuart Symington wari washyizweho na Perezida George Bush ndetse akemezwa na Sena ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuwa 1 Kamena 2008.

Don Koran, ufite impamyabushobozi mu mibanire y’abantu n’ubukungu (Arts and Economics), mbere y’uko agirwa Ambasaderi mu Rwanda yari Umuyobozi w’ibiro bishinzwe ubusesenguzi n’icukumbura kuri Afurika mu Kigo cy’Ubutasi n’Ubushakashatsi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yagiye ashingwa imirimo inyuranye hirya no hino muri Afurika nko muri Niger no Rwanda ahagana mu 2001 na mbere yaho.

http://amakuru.igihe.com/spip.php?article15300
Posté par rwandanews