Perezida Kagame yavuze ko Imana yahaye umugabane wa Afurika ubukire n’ubwenge bwo kububyaza umusaruro urenzeho, yibaza impamvu abawutuye basubira inyuma bakajya kuyigondoza bayisaba ubundi bufasha.

Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatanu ubwo yakiraga urubyiruko rw’abakorerabushake b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bamaze ibyumweru bibiri mu Rwanda bahugurwa ku bukorerabushake.

Aba bakorerabushake 90 baturuka mu bihugu 45 bya Afurika, barimo n’Abanyarwanda 15. Barahugurwa mbere yuko boherezwa mu bindi bihugu by’Afurika gukoramo imirimo y’ubukorerabushake.

Perezida Kagame uyoboye AU, yabwiye uru rubyiruko ko rwifitemo ubushobozi bwo kuba icyo rwifuza cyose, arwibutsa ko rushobora gutanga umusanzu kugira ngo igihugu ndetse n’umugabane warwo utere imbere nk’uko byifuzwa.

Yavuze ko rudafite inzitizi nyinshi nk’uko rubyibwira kuko Imana yahaye Afurika ubukungu bwinshi, ahubwo igikenewe akaba ari urubyiruko rutekereza kandi rukora mu buryo butandukanye kandi bwiza kurenza uko bisanzwe.

Ati “Imana yaduhaye buri kimwe cyo gukoresha; umugabane ukize n’ubwenge bwo gukora ibirenzeho ariko kuki nka Afurika dukomeza gusubira inyuma tugasaba Imana kudufasha?”.

Perezida Kagame kandi yabwiye urubyiruko ati “Mureke gutuma Afurika igaragara nk’umugabane wavumwe. Imana yaduhaye ibirenze ibyo yahaye abandi. Nibidutere ishema kandi dukoreshe uwo mutungo kamere”.

Yakomeje abwira uru rubyiruko ko ‘Icy’ingenzi cyane kuri rwo nk’abayobozi b’uyu munsi n’ejo hazaza, ari ukumva ko mugomba kubyaza umusaruro amahirwe mufite kandi mugahangana n’imbogamizi zose kugira ngo zitabazitira’.

Perezida Kagame yavuze ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko buri cyose abanyarwanda bakinyuzemo ariko ibibi babivomyemo imbaraga z’ibyiza bituma baba abantu beza kuruta uko bari bameze mu mateka yashize.

Ati “Ntakidasanzwe twakoze nk’u Rwanda. Niba twarabashije gukemura ibibazo byacu ubwacu, bivuze ko n’abandi ku Isi babishobora. Nk’urubyiruko ntimuzigere muteshuka ku ntego kubera ibibazo”.

Yakomeje agira ati “Hari ibibazo byihariye ku mugabane wacu ariko uko dukora cyane, dushyira hamwe niko tugira imbaraga zo gukemura ibyo bibazo. Iki ni igitekerezo cya Afurika Yunze Ubumwe ndetse kigomba kuba ihame ribagenga nk’urubyiruko rw’Abanyafurika”.

Perezida Kagame yakomoje ku bukorerabushake uru rubyiruko rugiye kujyamo, avuga ko ari amahitamo, abasaba kudashyira imbere inyungu zabo bwite ahubwo bakayoborwa n’inyungu rusange nk’uko ariyo ntego yaranze urubyiruko rwa FPR Inkotanyi ubwo rwajyaga mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Uru rubyiruko rwageze mu Rwanda tariki 24 Nzeri 2018 bakazasoza tariki 10 Ukwakira 2018, babanje kwitabira Youthconnekt Africa Summit iteganyijwe hagati ya tariki 8-10 Ukwakira 2018.

 

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rufite ibishoboka byose ngo ruteze imbere umugabane wa Afurika

 

Urubyiruko rugera kuri 90 rwaturutse mu bihugu 45 bya Afurika ruri mu mahugurwa arutegurira kuba abakorerabushake ba AU

 

Uru rubyiruko rurimo abanyarwanda 15
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-nka-afurika-dukomeza-kugondoza-imana-perezida-kagame
Posté le 05/10:2018 par rwandaises.com