Komisiyo y’Igihugu y’amatora irasaba Abanyarwana kuzitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ategerejwe muri Kanama 2017 kandi bagatora mu bushishozi bwinshi nk’abazi uburemere bw’ijwi ryabo.

Mbere ayo matora azitabirwa n’Abanyarwanda bose baba mu Rwanda no mu mahanga babyemerewe n’amategeko bagera hafi kuri miliyoni zirindwi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC Munyaneza Charles yagarutse kuri ako kamaro mu kiganiro yagiranye na RBA ku Cyumweru mu kiganiro Kubaza bitera kumenya.

Munyaneza yavuze ko komisiyo nta kibazo cy’amikoro ifite ku bijyanye n’ingengo y’imari izakoresha muri icyo gikorwa kuko leta yiyemeje gutanga amafaranga angana na 95% by’azakenerwa, ahubwo yibutsa abaturage ibyo bagomba gushyiramo imbaraga.

Aha ngo bagomba kumenya uburemere bw’ijwi ryabo n’ingaruka zifite ku miyoborere y’u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Ati “Icy’ibanze ni uko Abanyarwanda bamenya amatora bakayagira ayabo, bakajya gutora bazi impamvu, bazi uburemere bw’ijwi bagiye gutanga kubera ko nk’ubu amatora tugiye gukora mu mwaka utaha, umukuru w’ighugu uzatorwa azayobora igihugu mu gihe cy’imyaka irindwi. Abanyarwanda bagombye kuba bazi uburemere bw’iryo jwi ryabo, kubera ko icyo gihe cy’imyaka irindwi ni kinini bagomba kugiteganyiriza.”

Yakomeje avuga komisiyo ikomeje kubegera ngo ibafashe kugera ku mahitamo meza.
Ati “ Mu guteganyiriza icyo gihe, tubikora mu bijyanye n’inyigisho z’uburere mboneragihugu duha abanyarwanda, ku matora ndetse no kubakangurira kugira ngo inzira twatangiye yo kubaka igihugu binyuze mu miyoborere myiza , mu matora akozwe neza mu mucyo no mu bwisanzure, bikomeze, amatora arangire igihugu gikomeza kwiyubaka.”

Munyaneza asanga kwegera abaturage bitanga umusaruro ukwiye kuko nta na rimwe ubwitabire bw’Abanyarwanda mu matora bwari bwajya mu nsi ya 95% by’abiyandikishije kuri lisiti y’itora.

Ati “Mu mwaka ushize amatora ya referendamu yitabiriwe ku kigero cya 98%, uyu mwaka ugitangira twagize amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze nabwo aritabirwa ku kigero cya kirenze 95%.”

Ingengo y’imari igenda igabanuka

Ku bijyanye n’amafaranga asabwa mu matora nayo agenda agabanuka, kuko hazakenerwa atarenze miliyari 5.5 nyamara mu gihe mu yakozwe mu 2010 yatwaye asaga miliyari 7.

Impamvu ngo ni uko hari ubushobozi bugenda bwubakwa, cyane ku bakozi n’abakorerabushake bagenda bunguka ubumenyi ku bijyanye n’ibikorwa by’amatora.

Kwifashisha ikoranabuhanga na byo ngo bigenda bigabanya ibyagombaga gutangwaho amafaranga menshi, ndetse no kuba muri 2008, u Rwanda rwaraguze amasanduku yo gutoreramo ameze nk’akoreshwa hirya no hino ku Isi, kandi adapfa kwangirika ku buryo ariyo azakomeza kwifashishwa.

Munyaneza akomeza avuga ko igipimo mpuzamahanga cy’ikiguzi kigenda ku muturage umwe utora, urupapuro na wino n’ibindi ari amadolari ya Amerika ane mu gihe mu Rwanda ari hasi y’amadolari abiri. Ibyo kandi ngo nta ngaruka bigira ku buziranenge bw’amatora kuko hari ikiguzi kinini gisabwa ariko gicungurwa n’abakorerabushake.

Lisiti z’itora zirimo gukosorwa mu tugari hirya no hino mu gihugu, ndetse n’abakorerabushake bagera ku bihumbi 75 ni ukuvuga icyakabiri cy’abakorera mu gihugu hose bamaze guhugurwa.

Yanditswe kuya 24-11-2016 na Ntakirutimana Deus

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amatora-2017-abanyarwanda-bagombye-kuba-bazi-uburemere-bw-ijwi-ryabo

Posté le 24/11/2016 par rwandaises.com